yaceceka rwose yo ikorera kuri gahunda y’ibihe. Si ubwa mbere ngerageza ariko ubu nibwo bwa nyuma mpanyanyaza, kuko ndabizi, nziko ari ukwigerezaho kuko n’Imana intuma yarambwiye iti «”3Mwana w’umuntu (Mariya), ngutumye ku Bisirayeli (ku banyarwanda, abahutu n’abatutsi)… bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza n’uyu munsi. 4Abana babo ni abashizi b’isoni b’imitima inangiwe, nibo ngutumyeho maze uzababwire uti ‘Uku niko Umwami Uwiteka avuga’. 5Nabo nubwo bazumva n’aho batakumva (kuko ari inzu y’abagome), ariko rero bazamenyako umuhanuzi yari abarimo”.» (Ezekiyeli ibice 2.) Ndagusaba kuhasoma witonze. Ndanayibaza nti se nanone bimaze iki nibatumva, naba nduhira iki ko batazumva? Iransubiza ngo «nzaba nyifashije kwikuraho urubanza rwabo bose bazaburana igihe runaka». Iti kuko muzi no kuburana cyane cyane abiyita Abanyarwanda. Natangiye kugira ubwoba; irongera iti «17Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo, 18kuko uyu munsi nakugize umudugudu w’igihome, n’inkingi y’icyuma n’inkike z’imiringa. Igihugu cyose n’abami b’u Buyuda n’ibikomangoma byaho, n’abatambyi baho n’abaturage baho 19bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugirango nkurokore.” Niko Uwiteka avuga.». (Yeremiya 1:17-19).
Bene Data, buri wese agira umuhamagaro we bwite adahuje n’abandi. Ntibitangaje kuba abandi babona ukundi. Kuva cyera niko byagiye bigenda muri Bibiliya. Eliya yanyuranije n’abahanuzi ba Bayali na Ashera bose bari 850; Mikaya yanyuranije n’abahanuzi 400, aho niho ikibazo kiri. Muzi ibyagiye biba kuri ba Yeremiya, ariko icyo tutakwirengagiza n’uko iki gihe ari icya nyuma. Imana irihuta cyane natwe tugomba kugira vuba tukirinda n’impaka.
Ndangiza, ndagirango mumenyeko ingaruka nyinshi mbi z’ibiriho muri iki gihugu zose zatewe ahanini n’itsembabwoko. Igihe rero dosiye y’itsembabwoko itaravaho, igihe tukitana bamwana nyuma y’imyaka 18 irenga iryo shyano ribaye bitaravaho, hakaba kugeza ubu ntabari bemerako babikoze, iteka babashyiraho agahato, cyangwa bakababwira babinginga, babahendahenda ngo ni bemera barabahemba bazabagororera, barabagabaniriza ibihano. Ababiteguye bo rwose ngo bararengana cyane, ibi byose ni ibihembera umujinya w’Imana ku banyarwanda bose, maze bikazabyara irindi shyano riruta irya mbere. Kandi nongere nibutse n’ubwo nabivuze kenshi ibigomba gukorwa :
• Abahutu b’ingeri zose bagomba kwihana icyaha cy’indengakamere cy’itsembabwoko bakoreye abatutsi; bakihana muri «Rusange», nta mpaka, nta nzitwazo, nta miryango-mpuzamahanga ibyivanzemo kuko n’ubundi byabaye barora, ntibagira icyo babikoraho. Nta n’amafaranga
