305

1. Abantu banjye, 

2. Bitiriwe izina ryanjye,

3. Nibicisha bugufi, 

4. Bagasenga, 

5. Bagashaka mumaso hanjye, 

6. Bagahindukira, 

7. Bakareka ingeso zabo mbi 

Nanjye nzumva ndi mu ijuru, mbababarire ibicumuro byabo mbakirize n’igihugu (2 Ngoma 7:14). 

Aya magambo y’Uwiteka arasobanutse ntabwo bisaba kujya mu Mwuka cyane. Nidukora biriya avuze nawe azatunganya ibisigaye. Reka twibwire ukuri, ko ntacyo twakoze rwose (uretse ahari gusenga no kwitirirwa izina rye, no kuba turi abantu be), naho ubundi, ibindi bine (4) biracyari kure. Byumvikane neza ntabwo arijye uvuga ko ntacyo mwakoze kuko ntimunkorera. Ngaho nimuze twikunde dukunde n’igihugu cyacu kuko u Rwanda ni Abanyarwanda. Imana se w’Umwami wacu Yesu Kristo iduhe urukundo rwa kivandimwe rushorewe n’Umwuka Wera. 

IBINTU NI BIBIRI, HITAMO KIMWE 

1. KWIHANA KWAVUZWE HARUGURU, IMANA IKATUGIRIRA NEZA, IGASOHOZA AMASEZERANO NTA MARASO AMENETSE, NTA N’ʼIZINDI MVURURU, IBIREGO BYA SATANI BIREBANA NO KUMENA AMARASO BIGAHAGARARA. 

2. KWANGA KWIHANA IMANA IKADUHANA, BITONGERWAHO BITAGABANYWAHO, KANDI IBYA NYUMA BIKAZARUSHA IBYA MBERE KUBA BIBI. 

Dukunde ukuri twange abatubwirango u Rwanda ni amahoro kandi ntayo. Bene abo ni abishakira indamu, kurebwa neza, ni abashakako tuzagubwa gitumo, bashaka ko twibera mu mudendezo ngo nta kibazo nk’igihe cya Nowa. Ngo bararyaga, baranywa bakanarongora, banashyingira, maze batungurwa n’umwuzure. Sodomu na Gomora nabo bari bafite amajyambere menshi, n’ibyaha byinshi, nabwo ngo bararyaga baranywaga, baranarongoraga cyane, banafite n’akarusho bari barateye imbere abagabo barongorana, bakanashyingira, baranubakaga, banakoraga n’ibindi bikorwa by’amajyambere byinshi. 

Umenya nabo baranabonezaga n’imbyaro, banafite n’abaterankunga benshi, maze umuriro uva mu ijuru ubahindura ivu. Ubwo se byabamariye iki? Satani we ntaruhuka kurega u Rwanda kuko ararurwaye kuva igihe yamenyeyeko ruriho umuhamagaro utoroshye wo kuzamurwanya ibihe bya nyuma, ko Imana irushyizeho umutima wayo, ubushize yari aziko yarurangije. Ikibazo dufite n’uko ibyo aturega byose biba aribyo ataduhimbira bya bindi bye. Ni umushinjacyaha w’ibyaha aba yaduteje. Aradushuka yarangiza akihutira kuturega.