306

BIMWE MU BIREGO BIRI IMBERE Y’IMANA 

1. Itsembabwoko : Abahutu ntibari bihana kugeza ubu.

2. Guhora : Abatutsi ntibari bihana kugeza ubu. 

3. Amarira y’abapfakazi n’imfubyi. Nta muntu n’umwe wariye iby’abapfakazi n’imfubyi z’itsembabwoko n’iz’itsembatsemba, cyangwa mayibobo, cyangwa abandi bakene, uzabiheza, cyeretse yihannye akanabisubiza, kuko bene abo bajura barangije gukatirwa n’ijuru, nabo ntibazabirya cyangwa se ababakomokaho. Bamenyeko baruhira «Nyanti», ubusa.

4. Ibigirwamana : Na n’ubu abapfumu mu gihugu, kuraguza byo mu rwego rwo hejuru, uhereye kwa Perezida ukageza ku mwene-gihugu wo hasi bibera mu bapfumu. Aha ndavuga umubare munini, kuko n’abitwa ko basenga muri ya madini banyuzamo bakajya no kubaza Satani icyo abitekerezaho. Ahubwo umenya iby’ubu biruta ibyacu muri Repubulika ya kabiri, kandi ntitwarushwaga, ariko ntibyabuze kudupfana kuko twari ku gipimo ntitwabimenya, ubu nabwo ngo bararushanwa mu gukora ibyangwa n’Imana gusa. 

5. Kwihorera 

6. Kugambana

7. Gusambana

8. Uburyarya

9. Ibinyoma 

10. Ubwibone 

11. Ubwicanyi muri rusange. 

N’ibindi ntarondoye, Satani yajyanye dosiye yuzuye kandi imaze igihe itegereje kuburanwa. Uretseko «avocat» akomeje kuyitambamira, arikose kugeza ryari? (Itangiriro 18:20). 

ICYITONDERWA : Buri wese ukeneye ibisobanuro, cyangwa se ushaka kwifatanya nanjye muri iki gikorwa, gushyigikira mu buryo ashobojwe, azanyandikire, umusanzu mwiza wa buri wese urakenewe. Icyangombwa si uguhangana, ahubwo ni icyatuma abiyita Abanyarwanda bagizwe n’amoko atatu babaho mu mahoro Imana itadufitiye inzika. 

Ikibazo n’uko twakomeza kwiyobagiza isaha ikatugereraho, maze tugatangira gusenga amasengesho acuramye nk’uko bamwe mu ntambara basengaga amasasu arimo kuvuga babwira Imana ngo «Mana nundinda nanjye nzakurinda». Murumva neza aho ibintu biba bigeze. Aya masengesho yitwa «amatakirangoyi»; ntacyo aba akimaze. Twirinde kuzayasenga, twange icyatuma tuyasenga. Ayo Imana yitagaho icyo gihe n’ubwo yabaga avugiwe mu bwoba ni ayavugaga gutya ngo «MANA NUNDINDA NZAGUKORERA».