IGICE CYA 6 : IMYUKA ITANDATU IRWANIRA UBUTEGETSI BW’U RWANDA
«12Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru» (Abefeso 6:12).
Buri kintu cyose kigira umwuka ugikoresha; buri muntu wese agira umwuka umugenga; buri muryango wose ugira imyuka iwugenga; buri gihugu cyose, ishyanga, ubwoko, bigira imyuka ibigenga. Iyo myuka ni myinshi cyane ntawamenya umubare wayo, ariko nzi neza ko hari imyuka mikuru ibiri, ari nayo itegeka isi kugeza ubu :
– Hari Umwuka Wera w’Imana ukora ibyiza,
– Hakaba umwuka mubi wa Satani ukora ibibi.
Hakabaho ibice bibiri na none :
– Igice gikorera Uwiteka Imana,
– N’igikorera Satani kuko niwe uba muri opposition y’Imana kuva igihe yigomekaga ku butegetsi bw’Uwiteka (Yesaya 14: 12-20, Ezekiyeli 28:1-19).
Satani, arangije kwigomeka yararwanye aratsindwa, Imana imujugunya mu isi. Atangira ubwo arwana no kubuza ubugingo buhoraho abantu Imana yaremye mu ishusho yayo, no kubabuza amahoro mu mibereho isanzwe ya buri munsi. Ni nawe watumye abantu bapfa, kuko ubundi Imana yabaremeye kubaho iteka ryose bayiramya. Yitwa umushukanyi, umurezi, umwicanyi, umujura, umugenza, umurimbuzi, se w’ibinyoma… n’ayandi mazina mabi yose.
Satani niwe soko y’ibibi kuko niwe wabitangiye. Imana niYo itegeka abamalayika batacumuye, arizo ngabo zayo. Barimo ibice byinshi kuko harimo abo ituma (ba «Messagers») bayobowe na General Gabriel, hakabaho Abaserafi, Abakerubi bayobowe na General Mikayire, n’abandi.
Kwa Satani naho hari ibyiciro, harimo ba Bezebuli n’abandi, ariko sicyo kigendererwa. Ndashaka gusa kukumenyeshako nawe afite ubutegetsi ndetse bumwumvira cyane. Akaba atwaza igitugu abo bambari be bose. Nibo bitwa : «1. Abatware, 2. Abafite ubushobozi, 3. Abategeka iyi si y’umwijima, 4. N’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru».
Muri iyi myuka mibi yose rero niho hava imyuka ibata abantu. Ibi ngibi bifite ibisobanuro birebire, ariko ikigamijwe n’ukumenya ngo ntakintu kibaho kidafite ikikiyobora kitagaragara cyaba cyiza cyangwa kibi. Niyo mpamvu umuntu cyangwa imikorere iyo ariyo yose ititegeka, n’ubwo ibitegeka biba bitagaragara.
