312

Uyu mwuka uramutse uhawe imbaraga ntawe wacira akari urutega muri aba bose. Ariko ushobora kumvikana bitawugoye n’uwa Cyami na gihake kuko yombi ifitiye inzigo uriya wa FPR. 

Uyu mwuka, abayobowe nawo, bagiriwe Ubuntu bagakizwa bazagirira umumaro abenegihugu. Hari icyo nzi ku bacitse ku icumu : ni uko Imana igiye kubibuka vuba bakazajya mu myanya ikomeye y’igihugu nta muntu ubigizemo uruhare, ari Imana yonyine ibibutse, kuko igiye kubibuka vuba. 

Iyi myuka yose uko ari itandatu (6), ifite n’iyindi nakwita utwana twayo cyangwa utwuzukuru. Iyi yose nta butegetsi na bukeya iteze mu Rwanda. Impamvu n’uko yose nta na kimwe ishobora gutunganya rwose, kuko byarayinaniye, ibyajyaho byose ntibyamara kabiri. 

N’ihari itarapimwa ntacyo yatunganya rwose, kuko abambari bayo bose ni inkomere gusa, baboshywe n’imigozi y’imirunga ikomeye. Ni nayo mpamvu byose Uwiteka agiye kubyubika akishyiriraho ibyo ashaka bikwiriye igihugu cyacu. 

Ntabwo abayobowe n’iyi myuka bashobora na rimwe kugaruka kuyobora u Rwanda. Iyi yose uko ari 6 nta ruhare bene yo bazabona mu Rwanda. Imana yarangije gutegura abazayobora u Rwanda rushya, yatangiye kubategura, kubacura, kubaha agakiza, kubahishurira uko bagomba kwifata. Imana yararangije. Yarabirangije, ariko imikorere y’iriya myuka nta mwanya igifite mu Rwanda. Byumvikane rwose : Uwiteka yateguye abazamwubaha, bazamuhesha Icyubahiro atigeze ahabwa n’abayobowe n’iriya myuka bose uko bagiye bakurikirana. Ikindi kirimo nacyo gifite ingufu ni amoko. Ibya mbere byari iby’abatutsi. Ibya kabiri byari iby’abahutu. Ibya gatatu byari iby’abahutu nanone. Ibya kane ni ibi by’abatutsi biriho. 

Bibiri bisigaye, igice kimwe ni icya CDR : Abahutu b’intagondwa, ikindi ni icya PL, aribo batutsi bacitse ku icumu. Iyi myuka yose rero nta n’umwe uzayobora u Rwanda, n’uyu wa PL ugiyeho ntacyo watunganya rwose, kuko wahugira mu guhora, kandi igihe cyabyo cyarangiye. Imana niYo igiye guhoresha uburakari bwayo kuko byose byaragerageje bibona ZERO, ariyo mpamvu Imana igiye kwifatira ubuyobozi bw’u Rwanda. 

Uwundi mwuka mubi uhora ukorana n’iriya 6, n’umwuka w’idini. Iri naryo rero rigomba kujyana n’iriya yindi kuko buri gihe bifatanya. Nta dini Yesu ashaka mu Rwanda by’umwihariko, n’ahandi hose ku isi, ariko arahera mu Biyaga Bigari. 

Mvumye idini mu izina rya Yesu. Idini ryishe abantu Imana yaremye, ibikorwa byaryo bibi kurusha ibindi n’uko ryishushanya rikihisha