inyuma y’ibikorwa byiza, rikihindura nka Malayika w’umucyo, maze rikoreka imbaga. Rikiba, rikica, rikarimbura, rikabeshya, rigahuguza, rikagambana, rikiyemera, n’ibindi bya Sekibi byose.
Ni irigome bikabije ku buryo abayoboke baryo biruhije ngo bazamenye ko bayobye. Ribinjizamo imyuka myinshi y’ubufana ku buryo bitegura no kuba baripfira bibaye ngombwa. Abo hejuru baba bazi ukuri, baziko bayobye kandi bazanarimbuka, ariko abagererwa bakurikira buhumyi. Abategetsi baryo bakora ibishoboka byose ngo bongere umubare w’abayoboke kuko ariho bumva imbaraga no kwiyizera, kandi nibyo koko niho bazikura : muri ba «Nyamwinshi». Nyamwinshi ni ikibazo cyugarije isi.
