kwizerwa akangabira umurimo we (1 Timoteyo 1:12). Umwuka wera ashimwe cyane niwe ukora aka kazi, niwe nahawe ngo amfashe anyobore muri byose. Ntajya antererana.
Ndasenga ngo buri muntu wiyita Umunyarwanda wese abe UMUHUZA-MWUNZI.
UMUHUZA ahuza abatandukanye, batandukanijwe n’ibintu runaka. Umuhuza agomba kuba uwo mu ruhande rwakosheje, kuko niwe uzi aho amakosa yose ari, niwe uzi ibyo bakosheje n’abo bakoshereje. Umuhuza ahuza impande zombi zigahura kugirango zirebere hamwe aho ibibazo biri. Nta ruhande agomba kubogamiramo.
Urugero : Imana n’umuntu batandukanijwe n’umuntu (Adamu) wahemukiye Imana. Mbere bari bamwe, bari bahuje mu Mwuka niho bahuriraga kuko Imana yari yaramuremye mu ishusho yayo, barasaga mu Mwuka rero. Umuntu ahemutse batana mu Mwuka. Imana yo iguma kuba Umwuka no kuba mu Mwuka, umuntu atakaza ubusabane bwe n’Imana mu Mwuka, ahinduka umubiri gusa gusa, umubiri ukora ibyaha, umubiri upfa, nk’uko bari barabyumvikanyeho.
KU BIREBANA N’IBYABEREYE MU RWANDA : Umuhutu n’umututsi bari bahuriye ku bunyarwanda, umuhutu ahemukiye umututsi bigera ku itsembabwoko (nicyo cyaha gihanikira ibindi), amuhemukiye ubunyarwanda burapfa, hasigara ubuhutu n’ubututsi (bigereranywa no mu mubiri). Niyo mpamvu hashakishwa icyadusubiza kuba Abanyarwanda; niyo mpamvu iyo ukoze ku bwoko kuberako ariho ibibazo biri, niho ipfundo ripfundikiriye, uhita uhura n’ibibazo ngo wakosheje; ahubwo ngo twese turi Abanyarwanda, nta moko abaho n’ibindi. Kuvugako twese turi Abanyarwanda nta cyari cyabugarura ni nko guhuha ku gisebe nta kindi ugikoreye, ugera aho ukarekera aho guhuha kikongera kikakurya kurusha mbere. Iyo uvuze Umunyarwanda nta kibazo.
Iyo uvuze hutu-tutsi ni ikibazo, impamvu kuba Umunyarwanda nta kibazo bitera, nta cyaha gitanya ubunyarwanda bwakoze. Ubunyarwanda, nuko ari ko twagombye kumera, niko twagombye kuba, niyo mpamvu n’abategetsi aribyo bashaka kutwemeza ku ngufu, ariko batabisobanukiwe. Nta n’ibyo bashoboye kuko nabo si Abanyarwanda.
Urugero : Iyo uvuze Imana muri rusange, kuko buri wese afite Imana ye asenga, nta muntu ubaho utagira icyo asenga, ngo hariho n’abasenga «igitunguru» ngo niyo mana yabo. Aha rero iyo havuzwe Imana buri wese yiyumvamo ko afite Imana ntacyo abantu bapfa, aba aziko bavuze iye, nawe aba afite iye asenga yizera asaba buri kintu. Amadini yose arahahurira uko angana ntacyo bapfa iyo havuzwe «Imana». Bivugako hari icyobo mu muntu wese gihora gishaka kugira uwo gisenga kiramya wagifasha mu mibereho kugira
