tsembabwoko wakoze. (Daniyeli 5:9… Nehemiya 9). Ndagereranije gusa kugirango ugire icyo wumvamo, sindi Yesu nawe ni uko. Tugerageza gusa nawe kuko dufite umurimo yaduhaye kandi akaba yaratumye twitwa abana b’Imana. (Yohana 1:12).
Urugero ni nka (Daniyeli 9) kandi ibyo byaha by’igihe cya Daniyeli byari rusange ku bwoko bwa Isirayeli, kandi Yesu yikoreye ibyaha rusange kuri buri muntu wese, ibyariho icyo gihe n’ibizaza.
KUNGA N’IKI?
Yesu amaze guhuza Imana n’abantu yakurikijeho kubunga nayo.
Ubwiyunge bukorwa n’umwunzi. Nyuma yo guhuza abatandukanye haba hasigaye kubunga kugirango bongere babe umwe, basubirane babe Abanyarwanda. Umuhuza arakomeza akaba n’Umwunzi. Guhuza birarushya ariko Kunga bikarusha.
Biramutse bihamye ku guhuza byazakomeza mu mpaka z’urudaca, niyo mpamvu hagomba kubaho KUNGA. Impaka zatangiye kuva Yesu avutse, igihe cyose yamaze ku isi byari intambara gusa. Icyo gihe cyo guhuza, asobanura iby’impande zombi kugeza igihe cyo kunga byuzuye ku musaraba, bisobanura «URUPFU».
Yishyizeho ibyaha by’abantu, arabihanirwa abisabira imbabazi, ni nabo banamwishe abo yasabiye imbabazi, ni nayo mpamvu utamwizera ngo asabe imbabazi nawe ntazo azabona azarimbuka. Hari abajya bibeshya ngo barababariye gusa, kandi nta muntu n’umwe ushobora kubabarira atabambwe. Yesu ku musaraba niho yavugiye aya magambo ngo «Data ubababarire kuko batazi ibyo bakora».
Sitefano bamaze kumunoza bamutera amabuye, ngo ijuru ryarakingutse maze nawe avuga amagambo nk’aya shebuja ngo «Data bababarire kuko batazi ibyo bakora». Aya ni amagambo avugwa gusa n’umuntu wanoze utagitera imigeri, utagifite ibisobanuro n’impaka nyinshi, utacyanga agasuzuguro, utakirata ubwenge n’imbaraga na ICT. Ku byerekeye amoko buri muhutu utazasaba imbabazi ku byabereye mu Rwanda, azakurikiranwa yanga yemera, umuvumo w’itsembabwoko uzamugendaho umugereho n’abazamukomokaho bose, ni nka cya cyaha cy’inkomoko umuntu wese avukana kandi byarakozwe n’Adamu na Eva, umva ko uzi kuburana. Ntabwo warata ko ubayeho nta cyaha wakoze kandi ukivukana, hano nta ICT ikoramo. Hanyuma Imana nayo iti «Mwese mwakoze ibyaha ntimwashyikira ubwiza bwanjye» (Abaroma 3:23). Ibi birakomeye cyane. Ngaho niba uri umugabo va muri iriya «MWESE» turebe! Witondere iyi «TWESE» kuko ikunze guteza ibibazo, twese ni Rusange. Twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bwayo. «TWESE» ikubiyemo byinshi cyane, kuko nawe utazi ibyo ari
