byo urimo, nutabyitaho byo bizakwitaho, irwaneho rero, gira ubwenge bwo kubibuza kukwitaho.
Reka turebe : GUHUZA bihwanye no KUBABAZWA, bigakorwa n’UMUHUZA. KUNGA bihwanye no GUPFA, bigakorwa n’UMWUNZI. KUZUKA bihwanye n’UBUMWE BWUZUYE.
Urugero : Umwunzi ni umwe wo mubakosheje wemera urupfu rubi rw’agashinyaguro (kwishyiraho iyo miruho n’imihati). N’ubundi aba yarazonzwe n’impaka n’ibitutsi no kubeshyerwa, gusuzugurwa, gutukwa, kwangwa urunuka, igihe cyo guhuza. Ibyo bikazamushyitsa ku gucirwa urubanza kuko haba hari ibirego byinshi by’ibihimbano, bikamugeza ku gukatirwa urwo gupfa kuko ntakindi gihano kiba munsi yacyo.
Buri wese agomba kuvuga ngo ni abambwe. Uretse ahari abagore b’i Yerusalemu, bamwe baba barahishuriwe, n’abagabo bake cyane nka ba Simoni bamutwaza umusaraba, naho ubundi kaba kabaye, buri wese aba amuzunguriza umutwe, aba yabaye igicucu, igicibwa, n’inshuti ze zimuvaho, zimwe kubera ubwoba cyane cyane, izindi kuba zari zitegereje inyungu muriwe zigaheba.
ICYITEGEREREZO CYA MBERE CYO KUNGA, URUGERO RW’UMWENDA : Umwenda iyo watabutse hagomba urudodo n’urushinge kugirango usubirane. Urudodo ni ubwoko bumwe n’umwenda, «matiere» bivuga ko bikozwe mu bintu bimwe aribyo hutu-tutsi; nabyo bibyara «Umunyarwanda». Urushinge ni igikoresho cyo gukoresha bababaza umwunzi ariwe rudodo bunga umwenda watabutse. Urudodo ruhama hagati y’umwenda kugirango bibe byunzwe neza, kuko biba birusaba gupfiramo. Urudodo n’umwenda bikozwe muri bimwe, bihita bifatana kuko birasa, biraziranye, hagomba gukoreshwa urushinge, ariko urushinge iyo rurangije akazi, ruvaho rukabikirwa ikindi gihe cyangwa rugatabwa simbizi. Kuko ni igikoresho gusa.
Umusaraba wabaye igikoresho cyo kwiciraho Yesu ngo yunge Imana n’abantu mu rupfu rwe. Mu by’ukuri, umusaraba ntacyo biwubwiye n’ubwo wahongoka n’ubwo wasaduka, n’ubwo bawucana, icyangombwa n’uko urangiza akazi ko kuwiciraho ko kuwubambaho, «Mwami wanjye mbabarira nciye bugufi cyane kuko ndawubaha cyane».
Ubundi sinzi n’aho bawushyize urangije akazi, ubu sinzi aho uri, ariko icyo nzi n’uko wabambweho Yesu Umwami wanjye, maze ngacungurwa.
ICYITEGEREREZO CYA KABIRI CYO KUNGA, URUGERO RW’IBYUMA BIBIRI : Ibyuma bibiri byatanye, kubyunga hakoreshwa étain, twa baguettes bacomeka kuri cya cyuma kitwa «poste à souder». Étain ishirira hagati y’icyuma n’ikindi, nk’uko urudodo byagenze haruguru,
