32

Uwiteka Imana ibyo utumva. Kuko Imana ntikorana n’ubwinshi bw’abantu nk’abana b’abantu, yo irihagije, ishobora no kuba yaremeye ko nandika iki gitabo irimo gushakisha umuntu umwe gusa. Ntiwigore rero. Niwumva ko binyuranye cyane n’ibyo wemera cyangwa umenyereye, ntuzabyiteho, uzabyihanganire, hari uwo bishaka. Niyo mpamvu wowe usoma usanga hari byinshi bimeze nk’uko udashaka, hari n’ibyo wumva wakosora ukabikorera ubugororangingo. Ibimeze nk’imivugo, hari n’inzozi, hari n’aho bizagusaba gusobanuza. Hari n’aho uzantuka ko ntagira ubwenge, kubera ibikomere by’amateka, hari henshi uzavugako ndi n’umusazi n’ibindi. Hari n’aho uzarakara unyite umunyapolitiki ubogamiye kuri F.P.R., ahandi uvuge ko mbogamiye kuri F.D.L.R., na FDU INKINGI, cyangwa MDR/MRND, n’ayandi mashyaka arwanya Leta ya Kagame(RNC yo yashinzwe nararangije kwandika ndimo gukosora). Hari n’aho uzanshima unkunde cyane uvuge ngo Imana indinde impe n’umugisha, iri murinjye imbere kandi iri kumwe nanjye. 

Ariko byose nabikoze ku bwo kumvira kugirango Umwami wanjye Yesu Kristo ahabwe icyubahiro, kandi binafashe abiyita Abanyarwanda, abahutu abatutsi n’abatwa, bazashaka kujya ku murongo, n’abandi bizabera umugisha. Kuko UMUZI watewe N’INZIKA, kandi INZIKA nayo yatewe N’INZIGO, INZIGO nayo yatewe no gutatira IGIHANGO… Ahanini biterwa n’umuhamagaro w’Imana, uzirana cyane n’ibigirwamana, kumena amaraso, no gusambana. 

Muhutu, Mututsi, Mutwa mwiyita Abanyarwanda, ndabinginze ngo mwite ku byo Umwuka w’Imana ababwira, n’iyo wafashwa n’ijambo rimwe (1), uzashime Imana. Ikibazo kizaba ku bana batazumva wenda ikinyarwanda kirimo, ariko ndasaba ngo abakuru bazabasobanurire kuko nibo babaraze aya mahano y’amateka mabi, kuko bavutse babisanga birabasama. Kandi n’abandi bihangane kuko vuba vuba cyane Imana iramfasha bihindurwe mu zindi ndimi bamenyereye kuvuga no kumva. 

Gahunda y’Imana ku Rwanda n’uko twese twakizwa tukamenya ukuri Yesu Kristo. Kuko turiho umuhamagaro ukomeye tugomba gusohoza cyane muri ibi bihe bisatira ukugaruka kwa Yesu. Itorero n’abo bemeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umucunguzi wabo, ndabinginga nkomeje ngo mugarukire Yesu kuko abenshi mwamutaye kubera cyane cyane ibibazo by’imibereho. 

Nimugaruke ku RUFATIRO RW’INTUMWA N’ABAHANUZI. (Abefeso 2:20). Abataramumenya ngo mumwakire mu mitima yanyu namwe nimwihane muhindukirire Imana ibababarire ibyaha byanyu ibakirize n’igihugu (2 Ingoma 7:14). Kuko ntabwo idini rizakiza igihugu cyangwa isi, n’ubundi byapfuye rihari ndetse rigenda ribigiramo n’uruhare. N’ubu rirarwana inkundura ngo abantu Yesu yapfiriye badakizwa. Na Yesu Umwami wanjye aje mu isi niko ryamugenjeje,