Ubusabane no kutavuga ku moko ntacyo bibabwiye, kuko kubera guhora babivuga kandi ari itegeko birorosa gusa, ariko iyo hagize igikoma, agahinda kose n’umubabaro n’umujinya byose bivayo, bikabarenga bagahahamuka. Kandi niyo babakorera iki, ntibyabahumuriza cyeretse babasabye imbabazi zivuye ku mutima.
Imana yarababaye cyane, yatewe igikomere n’icyizere yari yarashyize mu muntu n’amasezerano bagiranye muri Edeni, maze byose umuntu (Adamu), abirengaho, arabisiribanga akora «abus de confiance». Umuntu nawe yahereye ubwo abebera, yangara, aruha, atangira no gupfa kuko byari mu masezerano bagiranye : «Kuruha», «Guhunga», «Kuzerera» n’ibindi bibi byinshi, maze imivumo itangira ubwo. Mbibutse ko impunzi ya mbere yabaye ku isi ari Kayini mwene Adamu na Eva, ari nawe muntu wa mbere wabyawe n’umugabo n’umugore.
Kugirango Imana n’umuntu bazongere bazahure hari ibyo bigomwe. Biriya byose byabatanyaga babishyize ku «Muhuza-Mwunzi», niyo mpamvu iyo aje ajya hagati yabo ngo batamarana. Baramutse begeranye urusha undi amaboko yamusekura, maze bikongera ibikomere nanone ku mpande zombi n’intambara nyinshi zihoraho. Akenshi umunyamakosa niwe utera hejuru cyane, ahora ateza n’ibindi bibazo, kuko iyo atihannye nyuma akora ibyaha byinshi biruta ibya mbere, kuko aba ari mu ntambara arwana no gushaka icyamurengera, ahimbira n’amakosa uwo bafitanye ikibazo, anisobanura cyane, ahora ashakisha ibyamuhindura umwere, kuko ntabwo ibyaha bye aba ashakako bigaragara, ahubwo ashinja abo babifitanye.
ABUNGWA BOMBI BAKOMEZA KUBABARA
Uwakosheje agomba kwihana no kwiha ibihano, kandi ntiyibere; birababaza cyane kuko ni kamere-muntu iba itonekara, baba bayambuye umwirato wayo ihorana. Uwakosherejwe agomba kubabarira. Gusaba kubabarira ni nko gushinyagurirwa kuko bituma wibuka byose ni nayo mpamvu bikunze gukurikirwa n’amarira menshi, hari n’abasabwa imbabazi bakarwana bagasara mbere yo kubabarira kuko biba bikoze mu gisebe, bigitonetse.
Urugero : Umugabo twatandukanye ariwe se w’abana banjye bakuru, muri 2004 Umwuka w’Imana yanyemeje kumusaba imbabazi, kandi nkamwandikira kuko ntiyari mu Rwanda. Byaranyuzuye sinigeze ndwana nabyo cyane.
Mu bisanzwe aho muherukira yari umuntu w’umutima mwiza cyane, kumubonaho ikosa byari bigoye. Ariko ubwo namwandikiraga amagambo akomeye yo kwemera ibyaha namukoreye, ibyo namuhemukiye byose, bikambabaza nkanabimusabira imbabazi,
