322

nkanagerekaho ko abatuzi bose doreko ari benshi ku isi, ko ashobora kubereka ibyo namwandikiye. 

N’ubwo abo yihutiye kubyereka mbere na mbere ari abana yihimura kugirango nanone bamenye neza ko akomeje kuba umwere, ko arijye munyamakosa kandi nibyo; ibyo byose ariko ntibyamubujije kubabara no kurakara. Icyo gihe amagambo yanshubije mbere y’uko ambwirako ambabariye wagirango si aye. 

Yanshubije afite uburakari bwinshi, yaje kwigarura nyuma, ariko yisamye yasandaye. Kandi naramwumvise cyane. Kuko nari nabyukije igikomere cyari kikiri muriwe cyari gishyize cyera. Naramwumvise kuko nanyuze mu ishuri ryo «KWIHANA NO KUBABARIRA». 

Ariko umwe mu babonye ibyo namwandikiye musaba imbabazi kandi utuzi neza, yarambwiyengo «ntibishoboka». Ngo «ese ko mvuga ko we nta kosa yagize mu gutandukana kwacu kandi yaransize n’abana batatu b’indahekana akadusiga imyaka ine? Ngo ubwose we ntabifitemo uruhare? Gusiga umugore mutoya n’abana b’indahekana ngo agiye kwiga. Ko atabihaye agaciro? Kuki atabajyanye? Kuki we atihana? Avugishije ukuri yumva nta ruhare abifitemo»? 

Ibisobanuro namuhaye, yanshubijeko ntagitekereza neza. Ngo ubwenge bwanjye bwaracuramye kubera uburokore. 

Umuhuza-mwunzi ubundi akwiye kubahwa n’impande zombi, ariko ugenzuye yubahwa n’uruhande rwahemukiwe, aho aturuka ho bamuciraho iteka, bitwaje impamvu tugiye kureba. Azongwa cyane n’uruhande rufite amakosa ari narwo akomokamo. Yesu aje yatotejwe n’abacumuye aribo «bantu», kandi nawe yagombye kuza ari umuntu kugirango babashe kuringanira, abo bantu nibo bamuzonze, kandi aribo yaje gucungura. Nyumvira nawe! Imana yahemukiwe yo iramuhamiriza ko ariwe yemeye. Kuko amaze kugera ku musaraba kubambwa akihererezaho amahanga yose, nta macakubiri yari amurimo. 

Turebe gato mbere yuko Yesu abambwa : Yari Umuyuda kuko yari mu murimo w’Umuhuza. Icyo gihe yashoboraga kunyuzamo akarengera ubwoko bwe. Igihe yasubizaga nabi wa munyamahangakazi waje kumusaba kumukiriza umwana. 

«24Arahaguruka arahava ajya mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni. Yinjira mu nzu adashakako hagira ubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha. 25Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y’ibirenge bye. 26Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we. 27Aramubwira ati “Reka abana