babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyo kurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.”
28Nawe aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y’ameza zirya ubuvungukira bw’abana.
29Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.”
30Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo». (Mariko 7:24-30).
Ngo : «ibiryo ni iby’abana ntiyabiha imbwa». Undi nawe ati «imbwa zirya ubuvungukira, ba aribwo umpa». Yesu arumirwa. Arongera abishongoraho ngo yatumwe ku ntama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli (Matayo 15:24), n’ahandi yagiye yishongora (nciye bugufi cyane kuko ndamukunda kandi ndamwubaha arabizi, ni Umwami wanjye). Icyo gihe, yafashe ishusho ya bene wabo b’Abayuda. Umuhuza ashobora gufatwa n’icyuririzi aho ari hose, rwose bibaho kuko na Yesu byaramufataga, atarabambwa.
Ariko amaze kugera ku musaraba kubambwa yireherezaho amahanga yose, ntiyongeye kuvugako yatumwe ku bazimiye bo mu muryango wa Israyeli. Niho twese twinjiriye. Niyo mpamvu utari wabambwa utanyiyemeraho ngo warababariye ngo warakize, ngo ushobora kwihana. Iyo adapfa twari kujya twirwanaho nk’uriya mugore maze intagondwa z’izima zikahagwa. Ndahamya y’uko iyo aza kuba umwe mu biyita Abanyarwanda, aba yaramukubise urushyi yarangiza akagenda maze umwana akicwa na dayimoni ariko yanze agasuzuguro. Hari ababa bazi icyo bashaka. Benshi bari kumera nko mu butayu igihe bakoraga ibyaha Imana ikaboherezamo inzoka zikabarya. Mose atakambye Imana iti ibyo nabyo! Yaramubwiye ngo nacure inzoka y’umuringa ayimanike ku giti, maze uyireba wese arakira (Kubara 21:4-9). Maze intagondwa z’abahezanguni mu gupinga zanga kuyireba kuko ntaho byari bihuriye na ICT, maze barapfa karahava. Ariko abaciye bugufi bacyeya barakira. Ntibahishurirwako iyo nzoka imanitswe yashushanyaga Yesu ku musaraba!
«Ahatari ihishurirwa abantu bahinduka ibyigenge, bakanapfa, bakanarimbuka». (Imigani 29:18).
Imana rero yahamirije Yesu cyane, yagiye inamukoresha ibitangaza ahari aho ngo umuntu yazava ku izima, umuntu aranga akomeza ubugome bwe, kugeza aho abo yaje gucungura aribo bamwiyiciye ku manywa y’ihangu; ni nk’amoko hutu-tutsi biyita Abanyarwanda. Ni ba «Bangamwabo», «Bangabyiza». Ni ba «Bakundagupingana». Ni abicanyi gusa!
