Urugero : Abahutu bemera itsembabwoko bakarisabira imbabazi batotezwa na bene wabo. N’uko mbese ni kimwe n’Abayuda! Abacitse ku icumu bo bemera uko kwihana kuko gutuma bashobora gutanga imbabazi no kumva bagaruye ubumuntu kuko ubundi bumva nta wumva uburemere bw’ibyo bakorewe (n’ubwo atari bose) bitewe n’ibitekerezo n’inyungu za buri umwe, cyangwase ibikomere muri rusange.
Yesu yaje guhuza no kunga, ariko igihe yahuzaga bati arigereranije ngo ni Umwana w’Imana ngo niyo yamutumye. Akiza ku isabato bati ni sakirirego; ngo ibitangaza akora ahabwa ububasha na Satani n’ibindi… Iyo hari umuhutu uhishuriwe agatangira kuvuga ati nyamuneka twihane itsembabwoko rituriho, bene wabo bahita bavugako abatutsi bamuhaye amafaranga. Nyumvira ukuntu bacuramye. Wagurira abantu ukabinginga ngo babwire abanzi bawe icyabahesha amahoro n’umugisha, n’ubugingo buhoraho? Koko wagurira umuntu ngo abwire umwanzi wawe ngo yihane abeho n’abe bose. Ari uko bimeze, abahutu bavuga gutyo ubwenge bwabo bwaba bucuramye. Kandi biramutse bibaye koko abatutsi akaba ariko babigenza, abacitse ku icumu bakatugurira ngo tubwire bene wacu bihane bazajye no mu ijuru, itsembabwoko rituveho, n’imivumo n’ingaruka zayo, ntakindi abatutsi baba bageze mu rwego rurenze urw’abamalayika. Kuko sindumva ku isi umuntu wari waguririra undi cyangwa abandi ngo babwire abanzi babo bihane, kugirango babeho neza bo n’abazabakomokaho.
Ariko bisaba ihishurirwa. Cyaba ari igitego kitaratsindwa kuva isi yaremwa. Ibi bitere buri wese gutekerereza mu bu Mana kugirango abyumve neza. Ngo umuntu aba yariye amafaranga ngo ashinje abahutu itsembabwoko. Ntabwo ibyo avuga ari iby’Imana, n’ibindi. Ngo Imana ntizi amoko disi! Ngo n’ibyo nihimbiye. Ngo nabikuye mu bwenge bwanjye. Ndamutse narabikuye mu bwenge bwanjye, nanone baba baguwe gitumo, nabwo naba nteye ubwoba, bagomba kubyubaha kuko byaba birimo ubushakashatsi wowe utakoze.
Ngo kandi nkunda kwishyiraho n’ibindi. Ngo nihane abo nishe, maze umuhutu usigaye we mureke kuko yera de, kuko nawe baramutsembye. Cyangwa ngo habaye jenoside ebyiri, ubwo bakaba bahushye kuri cya gisebe maze barorera guhuhaho kikabarya cyane. Ngo nta jenoside yabaye ngo habaye intambara, n’ibindi bitera Imana umujinya. Umututsi we wavuye hanze yumva muri iki gihe nandika ariwe uriho, ibindi ntumugore kuko yavuye hanze. Arashima Imana ko yamuhaye igihugu cy’amata n’ubuki ba se na sekuru bajyaga bamubwirako ari abahutu babirukanye muri 1959, none bararutashye ntugire ayandi matiku uzana yo kubasubiza inyuma mu majyambere. We rero (uwavuye hanze), icya mbere ngo nta jenoside yakoze, icya kabiri ngo n’iyabaye niwe wayihagaritse. Maze ngo akaba abaye umwere impande zombi.
