umuvandimwe we, uri mwene wabo wa kure cyangwa wa bugufi, uri umwana cyangwa mwene wabo wa za Repubulika zombi iya mbere n’iya kabiri? Uri umuhutu gusa gusa? Niba ushaka kubeshaho abawe, ca bugufi kuko icyaha cy’itsembabwoko si gatozi. Bitabaye, hazajya haboneka buri gihe icyabagabanya. Niba ari nako Leta yiyita iy’ubumwe yakubeshye irakubeshya nayo itiretse, ibyo ivuga sibyo, kuko Leta si Yesu kandi Yesu si Leta.
Wanze ukunze birakugonga. Reka duce bugufi maze ingaruka mbi zabyo zigabanuke, ndetse zishobora no kuzashiraho. Ca bugufi ubanze uhuzwe kuko uracyari kure, uragomba guhura n’uwo mufitanye ikibazo, maze nurangiza wungwe kuko nawe warashwanyaguritse, nurangiza wunge abandi. Uribeshya, urumva ugifite akanyabugabo? Satani arakongorerako mugihari, mukiri ba nyamwinshi, ko n’abazungu babashyigikiye? Ko mukiri 85%, cyangwa mwariyongereye mugeze kuri 95%. Urumva muzatsinda amatora kuko mukiri benshi?
Ibyo byose biteye agahinda; ni ibikurimbuza gusa! Niba ugitekereza utyo nakumenyeshagako aho Satani ashaka kukugeza ari mu irimbukiro, ukeneye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi wawe. Kuba ba nyamwinshi aho kubikoresha mu kugira neza, mu gukiza, byakoreshejwe mu gutsemba abatutsi. Ubwo se havuyemo iki? Si ubugome gusa?
Noneho numvisengo ko hari gahunda ya Leta n’amadini bafatanije yo kuboneza imbyaro. Ntimuzi ibyo muba mukora koko. Gukundwa no gushyigikirwa n’abazungu byatumye hakorwa itsembabwoko hapfa abantu batagira ingano ku mpande zombi. Miliyoni irenga y’abatutsi na miliyoni eshatu zirenga za ba Nyamwinshi. Kuko ari ba Nyamwinshi nyine nabo bapfa ari benshi. Ubwo ngo umuzungu arabashyigikiye? Ubwo se icyivugo kiri hehe?
Nta shema biteye, ntacyo kurata kirimo, ahubwo biteye isoni n’ikimwaro, ndetse bikojeje isoni zitapimwa n’ubwonko bwa muntu. Nitutumvira Imana rero ngo twemere tubabazwe n’ibyo twakoze dusabe imbabazi zivuye ku mutima, tuzazanira igihugu n’abagituye umuvumo urenze uw’itsembabwoko ubwo hapfaga n’uruhinja, n’ababyeyi bakababaga, n’ibindi bitigeze bikorwa kuva aho isi ibereye isi.
Iki ni igihe cya buri muhutu wese guhinduka UMUHUZA MWUNZI, kuko niwe wishe igihugu ni nawe uzagikiza. Mwibuke urugero twabonye rwa Adamu.
Mwibuke ibyo twavuze mu gice cya kabiri ngo «UMUHUTU NI WE UFITE URUFUNGUZO». Umuhutu niwe ugomba gushyira urufunguzo mu rugi, umututsi nawe agakurura urugi agafungura. Ariko ntiyemererwa gufata iserire ngo afungure. Kuko iyo amaze gufungura, aribyo
