n’umuzungu ngo nibo barakara da! Ngo kandi icyo gihe biteguraga n’amatora. Ubwo ngo kubera imfashanyo zo gatsindwa zo kavaho, zo gashira, zo kwiyica ntizice abiyita Abanyarwanda, urumva ubugome? Abana babiroshywemo barabisanze, twe byabaye turora tubyihorere maze abana abe aribo bazabiryozwa Barabivukiyemo? Uranyumvira abo banyarwanda ngo bakunda u Rwanda? Uranyumvira abo bayobozi? Mbese abana bazakize ibyo batazi, maze twe byabaye turora twabigizemo n’uruhare twicecekere, twirire, dukurikize politiki yo kudatonekana, yo kudakabya.
Hari aberuye beruye byabarenze bambwira ko nkabya. Abo ni abahutu kubera igikomere. Undi nawe w’umutegetsi w’umututsi, umunyamakuru amubajije ibyanjye ukuntu nyuranya na Komisiyo yiyita iy’ubumwe n’ubwiyunge, aransetsa ati uriya ni extremiste (intagondwa, umuhezanguni). Uwamubazaga w’umunyamakuru w’umuganda ati ese ni intagondwa yo mu ruhe ruhande? Abahutu cyangwa abatutsi? Atangira kurya iminwa, bimera nka cya gihe Yesu abayuda bamutegaga umutego, maze nawe ahita ababaza ati ese Yohana Umubatiza yaturutse ku Mana? Barajujura baravuga bati nituvuga ko atavuye ku Mana, hari abarimo kubatizwa baradutera amabuye, kandi nituvuga ko yavuye ku Mana turaba twisuzuguje. Maze ngo baramusubiza ngo ntabwo babizi. Nawe arabasubiza ati : N’uko rero nanjye simbizi. Byazamera nka ya Mpyisi itamiye inyama ishyushye maze irayotsa iti «mire mire mire umuriro? Hanyumase bwo, ncire ncire akaryoshye?» Inyama igomba kuba yarayokeje ikanayica. Ibyo sinkabirye nawe ntukabirye.
Kandi ibi bintu byo kwihana nk’abahutu icyaha cya jenoside nk’ «icyaha rusange», mumenyeko bikiza abarengana bigahana abakoze ibyaha. Cyeretse niba mudashakako Imana idukiza. Rusange iyo yihanwe ikiza abarengana, igahana abagomba guhanwa.
NDAMAGANA IMIKORERE Y’ABANTU Y’UBURYO BUNE
Aba mbere ni bene wacu b’abahutu badashaka kwihana, izo ntagondwa, abo bahezanguni umwanzi Satani arabashuka bakongera ibyaha ku bindi, barihima bagahima n’abazabakomokaho, ariko niba bihimaga bonyine ntibatere abandi umwaku, kubera «icyaha rusange».
Aba kabiri ni abatutsi b’ibisambo ngo badashaka kudutoneka ngo bakomeze birire, kandi ntabwo bemerako bishe abahutu; none ngo ninceceke bibereho mu mahoro biyumvikanire n’umuzungu na banki y’isi yose, na FMI (Fond Monaitaire International), na Banque Africaine de Developpement (BAD), na Union Européenne, maze uyu nawe akomeze abarohe mu kanwa, nibarangiza bisubirire muri Kongo-Zayire bivanireyo utwangushye.
