333

Ariko nta mahoro bazagira habe na rimwe, kuko ngo uhongera umwanzi amara inka, n’iyo mwarenzaho mute, ntabwo inzigo y’itsembabwoko yamarwaho n’ubusambo, n’umururumba kuko byose byaba birimo gukorerwa hejuru y’amaraso y’inzirakarengane. Ntabwo guhora ingabo za RPF z’abatutsi bakoreye abahutu byamarwaho n’ibyo nise amashyengo yo kurenzaho. 

Umututsi umwe wo mu «CYAMA» yarambwiye ati yego uri umwiyahuzi kubona utinyuka kuvugira ibi bintu mu Rwanda ku mugaragaro; yongeraho ati kandi nibyo rwose mugomba kwihana (abahutu), ati ariko niba wabivugaga ntibakeke ko aritwe twabigutumye, kuko birimo ukuri kwinshi. Uzadufasha iki ngo ujye ubibwiriza ariko bene wanyu ntibakeke ko twabigutumye. Urumva uko batekereza? Urumva uko imitima yabo imeze? Umva ikimubabaje suko bitamuryoheye, ahubwo niba batakekaga ko aribo bantumye. Mu mitima biraborohereza kubera ubwibone bwabo bumva ngo kwihana kw’abahutu baba babaye imbwa ariko ntibabigaragaze. Amagambo namushubije Imana niYo iyazi. Yabuze uko angenza kuko twari ahantu hari abantu benshi maze ntangira gusakuza, nshaka no guhamagara abanyamakuru b’Umuvugizi n’Umuseso, kandi barabatinyaga cyane. Uwo mu «fandi» yanteye umujinya. 

Kuva ubwo yatangiye kunyanga urunuka ndetse hari aho yampamagaje nanga kujyayo musaba ko bampa convocation nkabona kwitaba cyangwa se niba ari ugufatwa bakazana mandat d’arrêt. Mbega urwango anyanga! Ndetse yari mu gatsiko kagerageje kunyambura ubuzima. Ninde ku isi wihannye akaba imbwa? Mumbwire : ni Dawidi se? Ni Mariya Madalena? Ni Daniyeli ibice 9? Ni Nehemiya ibice 9? Ni Pawulo mu nzira ajya i Damasiko? Ni igisambo cyo ku musaraba? Ko ahubwo aba abaye umugabo yiyunze n’Iyamuremye, kandi nyuma akagira amahoro n’abazamukomokaho, akareka kubebera no gushushungwa no kugirira umujinya icyo aricyo cyose kinyuranyije n’ibyo atekereza. Ahubwo jye mbona kutihana aribwo «bubwa». Ni mvuga ububwa, burya imbwa igira ibyiza byinshi. Impamvu nuko ibigayitse byose babigereranya n’ububwa… Nanjye nafashe urwo rugero ariko jye mba numva biri hasi y’ububwa. 

Byumvikaneko bigayitse ndetse biri hasi y’ubugoryi n’ubucucu ndetse biyobowe n’ubugome ntangarugero. Kutihana nibwo bubwa, kutemera amakosa ariyo byaha nibwo bubwa. Ntegereje abazandega ko navuze ko abatihana bose nabise imbwa. Icyo gihe bazahita bagaragazako bakoze ibyaha mu rwihisho bakaba batarafatwa ngo baburane. Nibarakazwa nabyo bazahita bihamya ibyaha maze byorohereze ubutabera. Bazahita bashyikirizwa ubutabera. Ikigeretseho kandi kibihatse n’uko uwihannye wese aba azabona ubugingo buhoraho.