334

Ubwo abiyemezi bazaba bahekenya amenyo barimo kuburana iz’amahugu imbere y’Imana, Satani abatsindiye, undi akazaba yibereye mu gituza cya Yesu, maze nawe uti iki! 

Undi nawe twasenganaga wahishuriwe, ati «abahutu muradusize mudutanze kwihana, mugiye kubohoka mwenyine? Ubu se bene wacu bakunda ra? Ko bakiri mu Ntsinzi se baziko nabo bariho amaraso, kandi ko banakomeje kumena andi. Kandi umututsi uziko umuhutu ariwe munyabyaha gusa yirinde, arihemukira cyane kuko n’ubwo yarunda ibya Mirenge ku Ntenyo, ntacyo byazamumarira. Abahutu bazamubere urugero, bamubere rétroviseur, ajye ahora asubiza amaso ye inyuma, igihe azaba atwaye iyo MODOKA ye ariyo Rwanda, kandi ajye yibuka no kongera amavuta muri Moteri (FPR), kuko ibyo baruhiye ntacyo bibamariye, nk’abababanjirije», kubera ibyaha byinshi, ntabwo mwabarusha kurundanya no kwigwizaho bijyanye n’ibihe buri wese yabayemo cyangwa arimo. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona, aba mbere barabonye na n’ubu bakibona. 

Aba gatatu nihaniza, namagana, ni abazungu cyane cyane Ababiligi kuko nibo bica ibintu kuva cyera, noneho ngo nakoze ku bahutu mvugako itsembabwoko ari Rusange, ngo kandi bera deeee! Umenya ahubwo barimo gukora dosiye yo kundega no gukoresha mandat d’arrêt international, noneho bakandega i La Haye, kuko sinabakundira kujya Arusha cyangwa i Mpanga. Aba bazungu b’Ababiligi mbega ngo “Rusange” y’abahutu irabashyira hanze! 

Ubonye ngo bahaguruke bahagarare batarigeze bahagarara igihe abo bahutu barengera bamaraga abatutsi. Maze ubu akaba ariho babafitiye impuhwe zo kubarengera. Bitera kwibaza byinshi. N’ubundi si ndareka iyi dossier. Mpita nibuka igihe abakiga barimbaguraga abanyenduga uko bishakiye, abo Babiligi bari hehe? Bari hehe? Ndabaza. Ko batigeze bakopfora muri jenoside abasirikare ba Habyarimana bamaze kubicira abasirikare? Nyuma yo gupfusha abasirikare babo b’abasore 10? Mbega inyungu-nkunguzi! Mbega politiki yaboze! Ubu tuburanye bantsinda koko? Bansubiza iki? Ko ari ukubera «diplomatie»? Cyangwa izindi nyungu? Umubiligi? Uyu mubiligi yibukeko ariwe Satani yakoresheje mu gutangiza umuzi w’amoko mu bahutu n’abatutsi, yarawufumbiye arawuvomerera, urakura uranabyibuha, uzana amashami menshi, akomeza gushyiramo n’ifumbire mu moko hutu-tutsi, agomba kuba yaranashyizemo ifumbire nvaruganda. Yarejeje aranasarura. Ntabwo abariho bazi aho biva, ariko ni kuri bene wabo b’Abakoloni, ni amashereka bonse, barashaka gusohoza umugambi wo kumarisha aya moko, bakomeza kubyinisha hutu-tutsi nk’utumarimari. Baraducurika bakaducurura, tugakomeza kuvuga ngo «ndiyo bwana». Niko Satani abakoresha. Ndabivuga mbizi kuko nabibajije Imana, mbifitiye ibisobanuro birambuye kandi bifatika na simusiga.