335

Naratangaye kubona Umubiligi mu bazungu bose bari mu Rwanda icyo gihe ariwe wakanuye amaso ngo natutse abahutu, ngo nibanyamagane, nekuvugango umuhutu yihane, ngo nta cyaha yakoze arera. Naje nokumenya irindi banga rikomeye ku birebana n’aya moko nanone, aho umubiligi yayafatiye, nza gusanga buri bikorwa hafi ya byose byerekeranye n’ibyo bise Ubumwe n’Ubwiyunge bw’aya moko «hutu-tutsi» biterwa inkunga n’Ababiligi: Minijust, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Gacaca. Naratangaye umenya na Komisiyo yo kurwanya jenoside nayo iterwa inkunga nabo, na TIG, n’ibindi. Birya byo gukora za “morali” nabyo bagomba kuba aribo babitera inkunga. Byose barabikurikirana, bagatera inkunga Ubumwe n’Ubwiyunge bw’ingando, bavuga amateka no gukunda igihugu, ibyo ntacyo bibatwaye; bagasabana basoma ku musururu barya n’ibigori. 

Icyo gihe abazungu nabo basabana bakabafotora, ibyo ntacyo bibatwaye, bagasangira ikigage n’ibigori, ibyo ntacyo bibatwaye, bagatera inkunga abavuga ibya za «morali», ibyo babitera inkunga vuba, banatera n’inkunga abashaka gushakashaka niba jenoside yaba yarabaye ngo bagashakashaka n’icyayiteye n’umubare nyawo w’abapfuye. Guhora babarura abacitse ku icumu, bitajya birangira wagirango nibo benshi mu Rwanda, kandi wumva batuzuye na minibus. Ngabo Ababiligi! Ababiligi batera inkunga. Ariko navuga nti : ibyo ntacyo bimaze byose ni iby’inyuma na dipolomasi na politiki, reka twihane itsembabwoko ni Rusange, bat i: «Vuga uvuye aho, niwongera turahagarika imfashanyo». Bagasaba ngo Leta impagarike kuvuga kandi nta butumwa bwayo ngira. Ariko bariya bazungu baba bazima? Bababara hehe se iyo mvuze umuhutu n’umututsi ko bo ataribo? Kuki batonekara? Barangije ibyabo nabyo bitoroshye ko nabo mperutse kubona bibagora kubona Minisitiri w’Intebe hagati y’Abafurama n’Abawalo. Iyi ni isoko yujuje ibyangombwa. 

Navuga byinshi ariko abazi ubwenge barabyumva bazabisobanurire n’abandi. Nibyo koko Umubiligi yagombaga kubabazwa n’uko habonetse umuti w’aya moko. Nonese dukize, yazongera gukinira kuki, kandi akunda gukinira ku bahutu n’abatutsi. Ko ari business imuryohera kuko biramworohera kandi abimazemo igihe, abifitemo uburambe. Kandi aya moko arayazi. Umututsi wiyita Umunyarwanda ukorera muri Loni kuva cyera (yarakijijwe shenge uretse igikomere cy’amoko) yarambwiye ati : «turi muri Togo hari umuzungu watubwiye ibyo tutari tuzi ku birebana na hutu-tutsi». Yavuzeko abazungu baje mu Rwanda bafata imigambi yo gupima aya moko, ngo basanga abahutu ari ba «exécutants» bivugango ni abahita bemera ibyo bababwiye byose ni : «ba yego mwidishyi». Bemera badatekereje. Ariko ngo bakandiye ku mututsi basanga bimwe arabyanga. Kubera rero ko batashakaga abatekereza, bishakiraga abemera batabajije, bivuga abo bakorana ariko bakabasumbya ubwenge, basanga umututsi arakurikirana ngo cyane ndetse