337

Papa wabo wafashe umwanya w’Imana n’Umwana wayo mu isi? Kuki? Kuki baretse hakaba amahano ameze kuriya barebera bakabigiramo n’uruhare rugaragara? None ngo abajenosideri be kwihana barasenya umuryango? Abantu ntibabura ibyo bavuga koko. Erega ntasoni ngo itsembabwoko ni gatozi! «Umuntu ku giti cye». Mbese bahinduye abantu bose ibicucu, n’Imana bayihindura igicucu. Nonese iyo bavuze ngo Padiri yishe abantu, uwari uyoboye Paruwasi cyangwa Diyoseze yari yambaye gisirikare afite na pistolet ku itako, yishe abantu, yagendanaga imbunda, yategetse ibi n’ibi, yicishije abantu mu Kiliziya doreko abenshi ariho baguye. 

Ese ibi byonyine ntibyabatera, nka Kiliziya, isoni n’ikimwaro? Kwica no kwicisha abakirisitu babo, none ubu bamwe bari mu maboko y’ubucamanza niyo mpamvu batanguranwa muri byose ngo itsembabwoko ni gatozi bagahera aho banyamagana. Ibyo byo barabizi. Ngo iyo babafunze Vatikani irasakuza kandi ngo na Musenyeri kanaka nawe ibimenyetso biramuhama, ariko ngo babanza kubyitondera kuko byarakaza Papa, icyo gihe biba bivugwa, Kiliziya Gatulika imera ite? Papa we se amera ate? Kiliziya ubwayo ko yivugirako ari umuryango ndetse ngo ni UMURYANGO MUTAGATIFU. Yari hehe cya gihe? Ntibakomeje gusoma misa se ibikurikiranira hafi? Ndabaza aho Papa Yohani Pawulo wa kabiri yari ari itsembabwko riba mu Rwanda. Abakaridinali na ba Musenyeri n’abapadiri bari hehe? Ikoresha igitugu isanganywe? Ikicecekera? Ntabwo biba biyireba? Rahirako iyo babibonamo inyungu baba batarabiburijemo. Ngaho nawe nsubiza kandi wibwire ukuri. Ntibakomeje gutamba ibitambo bya misa birengagije IGITAMBO cya Yesu cyatambwe rimwe (1) gusa ngo bibe bihagije iteka. Rahira ko mudaterwa n’isoni n’ikimwaro cyo kumva umwe cyangwa benshi bo mu banyu muhuje ukwemera barakoze ishyano? Maze mugahita mukora inama zo kubihindura gatozi kugirango igihugu kidakira. Izo nama kuki mutazikoze mbere amahano ataraba, ngo muyatambamire? Kuki mutahishuriwe mbere ngo mutambamire amahano? Mufite ibyo munsubiza? Inama zabaga zose s’izashyigikiraga ubutegetsi bwariho? Kuki mwirirwa mushakisha ibyabahindura abere? Ngibyo ibigomba kubatera kwihana. Kuki mbere hose mutashakishije uko ariya mahano atabaho? Ibyo byose nibyo bituma mudashobora kwihana nk’idini. Kugeza ubu Kiliziya ikaba yaracecetse igenda ibikwepa kuko yibwirako yihagije, igakomeza gusomera misa hejuru y’amaraso y’inzirakarengane, igakomeza gukora imihango yayo nk’aho ntacyabaye. 

Nta soni kuba mutari mweza izo Kiliziya zanyu n’amaraso yazimenekeyemo. Mwarongeye musomeramo za Misa aho mwiciye inzirakarengane? Mwigeze se muzeza ra? Mwabanje kwezwa ubwanyu cyangwa mukemera zikaba amarimbi «umugani wa Sankara». Kuko n’ubundi niyo. Simpangana namwe, ndavuga kuko nibyo nshoboye, kuko Imana niYo muzibonanira umunsi Yesu yaciye amateka. Kuko muri indakoreka niko byanditse kuri mwe.