341

Aba nabo ntibaziko bari ku bipimo ko bizasubiranwa na ba nyamucye bamaze gusobanukirwa n’umuhamagaro n’amavuta abariho. Ntumbaze byinshi kuko ubu wabona ntombotse nkakubwira bike kuri gahunda y’Imana mu Biyaga bigari. Ba nyamuke bamaze kwisobanukirwa bakumvira Imana yabaha kuyobora nanone. «Ndi mu Mwuka». Kuko bafitanye igihango utapfa kwikorereza. Mbikubwiye uri nyamwinshi warakara ukibaza byinshi, wanambaza byinshi ndetse waba n’umugome no kurushaho, kuko kamere yawe ntiyagukundira guca bugufi ngo wumve neza iby’Imana ishaka. Wahita wumva ushaka n’amatora, maze nawe uti iki? Kugirango aba nabo bazabigereho «ba nyamuke» hazaba hasigaye ingerere kuko ntibumva. Ni bacye kandi bakomeza gushira kandi bariyemera cyane bakiyemera no ku Mana ishaka kubakoresha. Nutabyumva sinsubiramo kuko sibyo nagendereye. Uzanirinde kubingaruramo cyeretse mbyishakiye. Nuko mbese ni nka bene wabo biyita Abanyarwanda. 

Ariko mu Rwanda ni ba hatari cyane. Nyamuke yarabanje ikoresheje umuhamagaro n’amavuta, maze birayinanira. Hakurikiraho nyamwinshi itegekeshanya ibikomere n’ubwinshi, itegekana amavuta yo guhana, nayo birayinanira. None kandi hatayeho nyamuke. itegekeshanya amavuta y’umuhamagaro n’ingufu, n’amavuta y’impindura-matwara… Sinzi uko bizamera. Birakomeye! Ariko aya mavuta arabira azotsa benshi. Kuki aya moko? Kuki abatutsi b’abami bavuyeho muri 1959? Kuki abahutu-Nduga bavuyeho muri 1973? Kuki abahutu-Bakiga bavuyeho muri 1990 (kuko niho Imana yahagarikiye Habyarimana). Igihe FPR itera taliki ya 1/10/1990, niba utari ubizi bimenye, mu ijuru niho banditse mu gitabo cy’urwibutso ko «hutu» abaye ahagaze, sinzi niba atari burundu, n’ubwo we yakomeje gukina agatsinda ibitego bitemerwa. Kuki? Kuko ifirimbi yari yavuze kandi nta n’umuzamu wari urimo. Nagiye nshyira ibisobanuro mu bindi nanditse cyangwa navuze ariko ikigendererwa nuko u Rwanda rugomba gukira, ku neza cyangwa ku nabi. Namenye byinshi uko byagiye bisimburana ariko byongera imivumo. 

Kandi ikigaragara nuko umwanzi Satani aba abikorana ubugome ndengakamere, kuko no mu bahuje ubwoko atajya abatinya nko ku Rucunshu. Abanya Gitarama bagiranye amakimbirane bavamo abitwaga ko bataye umurongo uretse ko bo baticanye icyo gihe; ntabwo bigeze bangana urunuka ngo bamarane bicane bafungishanye. Abahutu b’abakiga nibo barimbaguye abanya Gitarama bari bari ku butegetsi, umenya nta cyasigaye. Abari barize bose barabapangiye, barabarimbagura, babica urubozo. Nyuma abakiga bo baragaca muri 80, abashiru bumvisha abagoyi. 

Muri aba bose nta mututsi wari urimo nk’uko ku Rucunshu nta muhutu wari ubirimo, nta muhutu wahiriye mu nzu ku Rucunshu. Umwuka w’ubugambanyi n’ubugome burenze igipimo, umwuka wo kwiyahuzwa no kwiyahura uba ku batutsi.