345

Kandi ndemezako yacunze neza rwose kuko ibyo yashakaga yabigezeho. Ariko arihimbire ndabona inkundura ivundurura ibintu yateye, bose barashaka kumenya uwahanuye indege. Isi yose irashaka kumenya uwahanuye indege. Nyuma y’imyaka isaga 18? Kubona abantu bazima bavugako Habyarimana ariwe watumye itsembabwoko riba. Abapfaga mbere hose se yari yarapfuye? Ndemera ngo ko abahutu bahise barakara koko, reka mvuge ko bari banafite n’ishingiro ryo kurakara rwose, kuko umubyeyi wabo yari apfuye, ijana ku ijana bafite ukuri ko kurakara. Ariko se? Niba bari baziko Kagame n’abambari be aribo bamuhanuye kuki batagiye kurwana nabo ngo babicire kubamara? Ufite icyo unsubiza kuko wize amategeko cyane? Komeza unsubizanye ibikomere numve? Unsubize icyo abandi bazize, ni aho nshaka honyine. Abana, impinja n’izari mu nda, abasaza, abarwayi abanyeshuri, abahanzi, mwica Sebanani mwa bagome mwe. Mwica n’abandi… mwiyongeza Kalinda Viateur n’abandi. 

Murica, mwica abana, n’abahanzi, mwica abagore n’abasaza n’abakecuru. N’abarwayi mu bitaro murica. Nanjye nari ngiye gukora lisiti mu ndirimbo nko mu cyunamo, none ndabiretse… mpise mbireka… Muricaaaaa, bose se bari bahanuye indege? Muransubiza cyangwa murandeka nkomeze ntomboke. Abo ni abasirikare mwarwanaga nabo? Ni aba GD? Abo ni abatutsi b’abanyepolitiki se da? Si abo gusa nuko bahise baza mu bwonko ubu nandika. Kuko nagukorera lisiti idashira. Abakomeje gupfa nyuma se nanone niwe wabiteye. 

Ingabo za FPR nazo zaje zarubiye, zari zabirindutse, zagombaga gukora akantu. Ndibuka abazize ubwoko weee! Bazira amazu yabo, inzuri zabo, bazira bene wabo, bazira abavandimwe. Simvuga amazina kuko ndumva umutima undiye… urungano rwanjye mwarahashiriye. Abenshi nta jenoside bari bakoze ndabizi. Ntunzaneho amagambo menshi. Navuga ngo muvuga ibyo mutazi mukarakara. N’ubwo waba warabaye umutego washibutse koko. Abawushibuye ni abagome no kurushaho. Singaye n’uwavuze ko ari imwe mu «MBARUTSO». Nonese murashaka guhakana ko mwanze ko impunzi zitaha, zitashye ku ngufu bene wazo bari mu gihugu barashira. Iyi mibare yo mu Rwanda iteye agahinda. Bagombaga gutaha nyine, si Abanyarwanda? Abahutu mwirukanye abatutsi muri 1959, bagombaga kuzagaruka bagataha mu Rwanda, ku neza cyangwa se ku nabi. Ariko mbibutse ko Habyarimana atigeze yanga, ko ahubwo abamugiraga inama, abamufashaga bamurushije imbaraga, yego nawe ntiyari shyashya muri icyo kibazo, ariko n’iyo yari kubishaka ate, ntibyari gushoboka. 

Ntabwo ngusobanurira byinshi kuko ntushaka kubyumva, hari ibindi wishakira. Hari inama yabereye ahantu yerekeranye n’umutekano…