347

Iyo Imana ije mu byaha iratwika. Ibyo wari ubizi? Kandi imaze igihe ivuga mwitonde! Mwihaye kuririmba ububyutse, yemwe abiyita Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi, bahutu, batwa, batutsi : Iyo ndirimbo mube muyiretse, mubanze mwihane mwese. Yemwe mwavuye hanze mwe! Abaturutse i Bugande kuko ubu nibo bari ku ibere, barimo konka, ni bwo Bushiru bw’ubu, baba barebana ay’ingwe n’abavuye Burundi, Kongo, Tanzaniya. Nuko mbese, bose baba bariye ibyo bita iby’abacitse ku icumu. Ntuzansobanurira na rimwe ukuntu mwavuzengo «Abacitse ku icumu ntibakuzura na minibus, ngo ariko birirwa basakuzaaaa!»

Niba batakuzura minibus, imfashanyo zabo ziri hehe? Ibigega bashyiriweho biribwa nande? Za «ONE DOLLARD CAMPAIGN» ayo yagiye hehe? Kuki mubarira amafaranga kandi mwaravuzeko batakuzura minibus? Ndabaza gusa byo kwibariza kuberako ntazi aho yagiye. Mwayashyize hehe? Niba batakuzura minibus, bagombye ubu kuba bafite nibura ibyangombwa by’ibanze kugirango babeho neza muri ubu buzima kuko batakuzura minibus. Biroroshye kubafasha bakabona iby’ibanze by’ubuzima. Amafaranga y’ama devise ya buri segonda na buri munota na buri saha ashyirwa muri wa mufuka wo ku Gisozi uhora ufunguye abamariye iki? Mbese abakuzura uru «Bus» runini nibo mwishakira kubera iki? Mufite impamvu ibibatera, ariko ntimuzongera kubyinisha aba bombi ndabarahiye. Ari abatakuzura minibus, ari abakuzura iki bus kinini, bose Imana irabazi kandi izarengera uwo izarengera. 

Iyo bariya barangije gushwana hakurikiraho papa na maman wabyo aribo bahutu n’abatutsi, maze bigahinduka «agatogo», imvange, mélange ya byose. Imana iti mwihane mwa bahutu mwe, bati ntacyo twihana natwe twarapfuye. Iti mwihane mwa batutsi mwe mwari mu gihugu; bati turera de! De! De! Baradutsembye. Abandi bavuye hanze bati hita uceceka «Twahagaritse jenoside». Ubwo imihango yari iduteranirije aho yaberaga ikaba irarangiye. Iti mwihane mwa biyita Abanyarwanda mwe, bati turi aba mbere mu majyambere, Imana iti ni mutihana nzanye umujinya bati «turi mu gihugu cy’amata n’ubuki, kandi twararutashye, kandi ntabwo wakwemerako amaraso yongera kumeneka, kuko ugira imbabazi nyinshi, uwo ubivuga ni Interahamwe niko babaye ntibatwifuriza ibyiza. Kuko uri umunyembabazi, ntiwarenga ku itsembabwoko ngo uduhane, waraduhannye byararangiye, tureke tubeho uko twishakiye». Iti igihugu kiranduye cyandujwe n’amaraso y’amoko yose n’ay’abanyamahanga. Nabo bati igihugu kirera de de, ukurikirane Interahamwe, ahubwo uwo ubivuga ni umusazi, kandi afite ingengabitekerezo ya jenoside, ari muri FDRL na CDR, arashaka no kugarura MRND-POWER na MDR-Power ahubwo mumukurikirane kuko arasenya ubumwe n’ubwiyunge, arapfobya jenoside, kandi hari ababiri inyuma. Arasenya umuryango nyarwanda.