352

Hari uherutse kumbwirango hari umuhutu wahunze ariko uhora ashaka kuza kwiyamamaza ngo azabe Perezida ku ngufu arabikunda cyane, noneho ngo baramubaza bati: urashaka iki koko, watuje ko uhembwa neza ukaba ushobora no kuzarusha Kagame umushahara, n’iki ushaka? Ngo yarabashubije ati erega ariya mashyi yo muri za stades nanjye ndayashaka! Amashyi yo muri stades, za modoka ziba zimeze nk’izasaze zigenda imbere ya Perezida «ndazikunda cyane», amatara aba yaka ku manywa, bareba nabi cyane wagirango hari icyo mwapfuye, ya compagnie musique y’abasirikare iririmba Indirimbo yubahiriza igihugu, kugendera kuri tapis rouge, no kuvuga ibyo ashaka wa mugani wa Kagame. No kuba ariwe No 1 du régime. Byose bikubiye mu kintu kimwe gusa ari cyo : ICYUBAHIRO. 

Ishyari mu bagore niryo ribanza kuko nibo buri gihe babanza amakosa n’ubwo wenda banashobora no kubikiza nyuma babihishuriwe, kuko aribo babyara abacunguzi. Nta bugome kugeza ubu bwigeze bukorwa n’abagabo gusa nta bagore babigizemo uruhare ntibwasohora. Kuko ni abafasha, bafite amavuta yo gufasha muri byose, baramutse babaye bazima ntakibi cyabaho. 

Mfite ingero nyinshi ariko singombwa kuzitanga nzajya nziha abaziyemeza kuba ABAHUZA-BUNZI gusa, abiteguye, kuko nibo Imana ishaka. Ariko muticwa n’amatsiko reka mvuge bakeya gusa, kuko nawe usoma cyangwa wumva ibi hari ibyo uzi. Niba hari abandi bagore uzi, usabwe kubageza ku mwanditsi. Muri Edeni hakinnye umugore «Eva». Ku Rucunshu hakinnye umugore «Kanjogera-Nyirayuhi». Igihe cya Samsoni hakinnye umugore «Delila». Yakobo na Esawu hakinnye umugore «Rebeka» mu kubatanya yarabibyariye. Abayisirayeli n’Abarabu hakinnye abagore Sara na Hagari, iyo Sara atinginga Aburahamu ngo aryamane na Hagari umuja we babyarane Ishimayeli, ziriya ntambara ntaziba zihari hagati ya Isirayeli n’Abarabu, mu burasirazuba bwo hagati. Kuko «Sara» ni nyirakuruza w’Abayisirayeli (Abaheburayo), naho Hagari ni nyirakuruza w’Abarabu, ba Shehe na ba Mufti na Al-Shabab na Al-Qaeda na Sadam Hussen na Muahamar Kaddafi, na Yaser Arafat. 

Mu Rwanda ubu nandika harimo gukina Nyiramongi Jeannette. Nagiye kumureba taliki ya 27/9/2009, mugezaho gahunda yo gukiza igihugu bwa nyuma, Imana ikoresheje abagore b’Abategetsi. Ni ubwa nyuma kuko nari narandikiye umugabo we, hari hashize imyaka itandatu. Twamaranye amasaha ane yose ndimo gusobanura icyuya cyandenze. Naravuze mwo kabyara mweee… naravuze hari n’ubwo navuze ikinyarwanda gihanitse ntibumva bansubizamo kabiri kose. Narasobanuye iby’u Rwanda. Mbona arabyumvise ndetse aremera ndanasenga, mbona nawe aciye bugufi. Ati «Genda ukore umushinga uzawumpe». Nari namugejejweho na nyakwigendera Inyumba Aloyiziya, icyo gihe yari akiri Senateri. Ndetse nyuma twagiye kureba Minisitiri wa «gender» icyo gihe yari Mujawamariya Jeanne d’Arc, ngo abe ariwe uzatumira abo «Ba nyakubahwakazi». Maze ahita