kuyobora. Aho bipfira ni uko bayobora nabi gusa kuko ni ko byanditswe kuri bo : «Ni abami b’iyi si». Bagomba kubicurika bakabigoreka, bakabyihimbarizamo. Bakica, bakiba, bakanarimbura, nk’uko shebuja ari zo ntego afite. (Yohana 10:10). Uwo kuyitunganya ntaraza ariko agiye kuza vuba. We yitwa Umwami w’abami Yesu Kristo Umwana w’Imana, Araje bose abashyire munsi y’ibirenge bye. Bagomba gupfukamira Umunya-Nazareti. Bazapfukamira Umunyanazareti kuko niwe uzi kuyobora wenyine. Iya Yesu yo iratunganye kandi nyirimo hagati, itanga n’ingero zifatika naho biriya bisanzwe by’ibihugu, niba mwari muzi ukuntu mbyanga ntimwavuga mutyo. Ndayanga kuko yarampemukiye cyane, yarampekuye. Politiki yo mu isi yo sinzanayibabarira kandi nzajya mu ijuru ntayibabariye. Kuberako ubwabyo, ibya Yesu biba bifite ingero zifatika, ababyo, abo bireba barushaho kubisobanukirwa. Duhore dusengera ubutegetsi rero na politiki yabwo, ariko bisaba kugira umutwaro si ugupfa gusenga nka «Ndakuramutsa Mariya», cyangwa «Dawe uri mu ijuru», cyangwa ya masengesho yanditswe n’amadini bahora basubiramo.
Uzumva ngo Compaoré yishe Thomas Sankara. Namubabariye ntinze, sinzi niba ndanamubabarira neza, kuko yigeze kuza mu Rwanda ndasubirwa, menya ko ntaramubabarira neza. Simba nkeneye no kumureba, sinkeneye kumva aho avuga. Inshuti z’amagara kuva mu bwana, biganye basangiye baryamanaga mu buriri bumwe ku ishuri n’iwabo. Kandi na bwo abagore babigizemo uruhare mu kurwanira kuba ba FIRST LADY, Chantal Compaoré cyane cyane.
Uzumva ngo Habyarimana yishe Papa we wo muri batisimu Kayibanda, nk’uko bavugaga. Uzajya kumva ngo haburijwe mo umugambi wo guhirika ubutegetsi; iteka baba barwanira ubutegetsi. Kandi akenshi haba harimo abo muri famille. Ntabwo bishobora kuba hatarimo abagore ntibyasohora. Sindumva bamaranye barwanirira abapfakazi n’imfubyi n’abatagira shinge na rugero. Ngo twumve habaye intambara yo kurenganura abarengana, abashonje, abarwayi, abakene, za mayibobo, abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, abahutu bacitse ku icumu rya RPF, bakatubwira n’abaguye muri iyo mirwano, maze n’Amerika nayo ikabizamo, n’Abongereza n’Ibihugu byunze ubumwe by’i Burayi na OTAN. Sindumva bashoje Intambara yo guharanira kurenganura abatishoboye ngo bahurure. Nko muri Soudan (Darefour) hari ka peteroli bakwemera bakahashirira. Amerika ikamarisha abenegihugu muri Iraki na Afuganisitani na Pakisitani hari ka peteroli. Sindumva «NATO» yigaragambya kubera abicwa n’inzara cyangwa abazira ibindi, cyangwa mu Rwanda igihe cya jenoside, cyangwa muri Kongo-Zayire igihe cya Tingitingi. Ko nta myigaragambyo yabaye? Ubu se ko batari bayikora kubera abagore bafatwa ku ngufu muri Kongo? Ntibasahura bagacukura, bagatwara bakigendera bakazagaruka. Buri wese yikozayo agacukura akagaruka gutyooo!
