Aho badafite inyungu ntibanyeganyega, nonese mu Rwanda ko batahuruye muri 1994? Ntibabirebaga? Ariko nta ka peteroli. Politiki y’abana b’abantu nyanga urunuka nayo irabizi. Ifite abazimu bihariye. Ni «imikorere ya Antikristo». Yaba umugabo wawe, umugore wawe, se w’umwana wawe, mwene wanyu wa bugufi cyangwa uwa kure se, politiki ntimutinya, yifitiye abazimu bateye ubwoba. Tujye twitonda ndetse twongeze umurego mu gusenga ni tuzajya tubona abakundanaga mu butegetsi bari bashyize hamwe, batangiye gushwana ku mugaragaro ku buryo bimenyekana, biba ari ikibazo cy’ingutu. Ntidukunze kubyitaho, dutangira gusenga no kwinginga amazi yarenze inkombe, kandi bamwe baba babogamye. Iyo amasasu yatangiye kuvuga benshi niho batangira kwinginga Imana. Burya kutumvikana n’umuntu utakuzi ntacyo bitwaye, nta n’ubwo twabyita kutumvikana kuko muba mutaziranye neza. Buri wese abitekerezeho kandi abitangeho ibitekerezo. Uwo mutasangiye, mutaganiriye ntacyo bitwaye kuko ntabwo aba akuzi, nta mabanga yawe afite, cyane cyane biriya byo mu butegetsi ariko inshuti, iba ikuzi imbere n’inyuma, ni ikibazo. Niyo mpamvu bicana.
Baba baziranye ku bibi byinshi kuruta ibyiza noneho uciye undi urwaho ntamurebere izuba. Umufaransa ni we wavuze ngo «Protège- moi de mes amis, mes ennemis je m’en charge». Bivuga ngo «Ndinda inshuti zanjye, naho abanzi bo ndabishoboreye». Ibi nibyo rwose. Icyo narambiwe kumvana abanyepolitiki nuko bavugako bakorera abaturage. Bazerure bajye bavugako bikorera nibyo bihuye n’ibyo bakora, niyo mvugo y’ukuri. Ibi ndabibabujije ku mugaragaro, bajye baba abagabo bavuge bati: «Turaje ngo turye duhage, twubahwe, twigwizeho n’imitungo itabarika, bose badutinye, twice abo tutavuga rumwe hanyuma tuzamarishe inzirakarengane, byose tubijyane. Nta kindi». Maze ugasanga abo bene-gihugu baricira isazi mu maso, bakaba bafite n’amazu babamo ameze nk’imitiba cyangwa ibigega by’amasaka. Maze wajya kumva ngo abaturage bamaranye kuko hatatowe kanaka. Baba barinjiwemo n’imyuka y’ubufana kandi ntacyo yabamariye. Ni ugufana buhumyi. Buriya bufana ni nka bwa bundi bw’amadini kuko aba bombi baba barafashwe ubwonko. Maze muri disikuru ngo bazateza abaturage imbere. Bose niko bavuga… HARI IMYUKA ITATU yariho na n’ubu ikiriho iyo ni : UMUGATI, UBUTUNZI N’ICYUBAHIRO.
Ibi bitatu nibyo Satani yashukishije Yesu maze arabitsinda byose ariko twe dukunze kubitsindwa byose. Uti gute? Reba (ibice 4 bya Luka) nawe bigutere gusoma Bibiliya. Yesu ageragezwa na Satani. (Luka 4:1-13). Ubwa mbere Satani ati «Hindura aya mabuye imigati urashonje dore umaze iminsi 40 udakora ku munwa. Kandi biragaragazako uri Umwana w’Imana» Yesu ati «HARANDITSWE NGO… Umuntu ntabwo atungwa n’umugati gusa…
