360

barongorane mu buryo bwemewe n’amategeko, … banasezerane mu idini ngo ni uburenganzira bwabo. Satani arimo ararwana no kwigana Imana no kugaragaza ko nawe abishoboye. Ariko umva ikibazo mfite nabajije scientifiques. Ko ibyo bakoreraho ubwo bwenge bwabo nta gishya bihimbiye? Byose ko itangiriro ryabyo ari ibyo Imana yaremye? Abakora ubushakashatsi babukorera ku bintu Imana yaremye, nta byabo barema ngo babishakashakireho. Satani nawe nta bantu yaremye ngo tubabone abe aribo akoresha ibye ahubwo akoresha abo Imana yiremeye, akabiba, akabica, akazanabarimbura. Yabashije kugumura ateza umwuka mubi w’amacakubiri mu bamalayika bamwe, abandi abateza ingengabitekerezo yo kwivumbura ku Mana yabaremye. Imana ntishobora guhishura byose ndetse na Bibiliya ivugako tumenyaho agace, duhanuraho agace, umva ko ari agace nta n’ubwo ari n’igice. 

Ibi byose kugirango tutazaca Imana inyuma tukayimenya neza maze tukanayimenyera. Kuko Satani yari yatangiye kwibwirako yayimenye ndetse yatangiye no kuyimenyera. Urebye ibyo yigiraga muri kiriya gihe wagirango hari ikindi yari yishinjikirijeho. Na biriya bitekerezo n’ibyifuzo, n’ubwiyemezi wagirango bararagiranye cyangwa barakoranye, barahunganye, bariganye, cyangwa barafunganywe, kuko abo nibo bitana ba «CAMARADES» (Ezekiyeli 28:1-19; Yesaya 14:9-21). 

Naho twebwe amabanga yose tuba twayavuze, nyuma abantu bakazatwigarika. Nabikubitiwemo cyane na n’ubu sindabireka neza bijya binshika ariko narahahamutse. Nibwirako abantu bose ari beza cyane iyo unyeretse ko ari beza. Byageze aho Imana impa impano yo kurondora kuko byari byananiye. 

Kamere yanjye ikunda kuganira no gusabana kandi iyo nakunze umuntu biba byarangiye nditanga wese. Nabiguyemo cyane. Imana idufashe kuko nanjye wandika byankozeho. Kwibeshya ku muntu ukagirango aragukunze maze akakwereka aho abera umuntu. Ikibi nuko kuberako aba hari ibyawe azi by’ukuri, n’iyo yiyongereyeho cyangwa akagabanya, byose bifatwa nk’ukuri. No mu bavandimwe ntibihatinya naho narahakomerekeye bikabije. Abavandimwe nasigaranye barampemukiye cyane ariko umwe we yabaye intumwa ya Satani kaminuza ku mugaragaro. N’ubwo yagerageje kubihisha yiyoberanya mu mayeri ateye ubwoba kuva cyera, nkagenda mbyihanganira kubera urukundo, byaje gusandara. 

Yabanje gukina 1/16, akina 1/8, akina 1/4, akina 1/2, nyuma akina Final. Kuko baba basanzwe baziko muri inshuti. Uwo we yari umuvandimwe duhuje data na mama. Ariko nta nshuti y’umwana w’umuntu ibaho, uku ni ukuri kuzuye. Inshuti nyakuri n’imwe kugeza ubu : Ni Yesu w’i Nazareti naho abandi iyo abaye mwiza aba yuzuye Umwuka wa Yesu uwo nyine. Birababaza cyane kumva ibintu wavuganye n’undi byageze hanze kandi byitwaga ibanga. Bishengura