umutima iyo umuntu aguteranije n’inshuti, n’abana se; iyo agusebeje n’ibindi. Yanabihinduye uko ashaka kandi ntabwo abihindura neza ahubwo ashakisha ibya gusebya ndetse bikaba byanagukoraho kandi byose biterwa n’ishyari riba muri kamere muntu. Ni imbuto Satani atera mu muntu.
Uwo muvandimwe we yakoreshaga uburyo buteye ubwoba bwo kunsebya. Nari mufitiye urukundo rwarengeye byose bibi yankoreye kugeza aho akiniye Final. Kandi akaba atarashoboraga kubyemera ngo abyihane. Na n’ubu n’ubwo byagaragaye ndetse n’abo yakoreshaga bakamuvamo, n’abo yansebejeho bikabije bakamuvamo, nzi neza ko uko muzi, uramutse ubimubajije yaburana. Niyo yaba ari Ocampo, anamwereka ibimenyetso bifatika na simusiga baranamufashe amajwi, yahakana kuko ni Umunyedini waminuje cyane. Idini ryaramwishe ryo gatsindwa ariko ndasenga ngo azahure n’Umwami Yesu. Cyeretse niba yarahuye na Yesu sinabimenya… Ariko yanshenguye umutima mwene mama weee!. Numvise agahinda.
Byageze aho Yesu antegeka kumubabarira birananira. Ati urigisha kubabarira (Imbabazi), none unaniwe kubabarira mwene nyoko? Uziko ari Satani wagupangiye muri we? Ntuzi ko nabyemeye? Yari gukoresha nde wundi wakubabaza atyo? Abandi ko ibyabo ntacyo byabaga bikubwiye. Ko wari waramenyereye koroshya ibibazo byose. Ntuziko Satani yapanze kugukoresha scandale? Aka kazi unkorera se karamushimishije? Nturebako Satani amukoresha akanamukoreramo? Urashaka kumusonga? Kandi ujye umusengera azabone ubugingo buhoraho. Kandi nzi umutima wawe, ndabizi ntumwanga, kuko ukunda abavandimwe bawe cyane ariko noneho urwango rwinjiye.
Natura bwa mbere nsenga muvuga mu izina ngo «Ndamu. ba. ba. ri. ye.». Nahise nduka amaraso. «Nzabyandikaho birambuye mu gitabo cy’ubuhamya bwanjye».
Reka ngaruke : Ukumva ngo umutegetsi yatorotse yari mu buyobozi bwite bwa Leta, ageze hanze aravuga. Ashatse yanahimba bikemerwa kuko baba baziko yari muri Leta azi ukuri. No mu mibanire isanzwe birahari kandi birababaza cyane, ndabyumva. Nzi ibyo aribyo kuko nanjye nahemukiwe n’inshuti n’abavandimwe cyane, kandi byinshi mbeshyerwa, kandi narabitangiye birenze ibyo wakwibaza… Bagakoresha uburyo bwo kunsebya bikabije ndetse no gushaka kunyicisha. Hangana abuzuye kuko abataruzuye ntacyo baba bapfa, n’iyo gihari, biroroha kubonerwa igisubizo. Kuko umuntu ukuzi si kimwe n’utakuzi. Ugenzuye byinshi abantu bapfa ubabajije bakubwirako BANGA AGASUZUGURO. Haba harabanje ishyari akenshi ridafite n’ishingiro kuko hari ukwanga akakugirira ishyari kugeza no kuba yakwica kandi akurusha imibereho. Reba aho wowe uri muri biriya byose twavuze niba ufite imwe muri ziriya mbuto za Sekibi
