368

mo kubafunga umusubizo mbona. Umututsi yanyiraseho andatira ngo uko bari mu munsi mukuru w’igihe bakuraho ibendera n’ibiranga ntego bya Repulika zombi, bagahindura n’indirimbo. Yarambwiye ngo kuva babaho babonye aho Kagame yishima araseka amenyo yose aragaragara, ngo araganira, ngo aranabyina maze. 

Nabuze uko mbyifatamo, mbura aho nkwiza ikimwaro, numva ndababaye cyane agahinda karanyegura, ndanarakara, mpita nongera gushaka guhunga. Ariko Imana yaje kubyivangamo kuko nari ngifite akazi, maze inkundisha abiyita Abanyarwanda noneho, inkundisha igihugu cyane, isa n’aho inyibagije hanze y’u Rwanda n’abariyo akanya gato. Nari naragerageje nk’abandi bose guhunga, ndetse hariho igihe byendaga gucamo. Ndetse hariho igihe byari bigiye gukunda, ndabanza nikoza i Nayirobi mpasanga abandi turaganira turapanga. Iyo bakubonaga baranezererwaga cyane bakibwirako nawe uhunze. Nyuma najyaga mbona visa nkabura ticket, nabona ticket nkabura Visa. Kandi byabaga byagiwemo n’abantu bitwa ko babikomeyemo. Ariko nabateye umwaku hafi ya bose, kuko buri wese washakaga kumfasha ku birebana no guhunga byamuviragamo ibibazo. Abazungu bamwe barabirukanaga babahoye ibyo ntazi. Abakozi ba Loni barabahinduraga mu buryo budafututse. 

Abantu ku giti cyabo bacuruzaga barahombaga, abandi bakabirukana ku kazi. Ndetse hari n’abagize za accidents kubera kugambirira kungirira neza ngo «mve mu Rwanda», kandi Imana yo yarashakaga ko mpahama icyo gihe. Babaga barimo kurwanya umugambi w’Imana kuri jye. Imana inkundisha abiyita Abanyarwanda, imbwira birambuye umuzi n’umuhamuro iby’aya moko noneho. Nuko inkorera umutwaro uremereye wa bene wacu w’abahutu n’uw’abatutsi. Maze inshinga gusengera Perezida Kagame. Kumusengera byaramvunaga cyane, byamaze igihe ntarabyemera neza. Byageze aho biranakomera ku buryo abahunze bajyaga bantumaho bambaza icyo nshaka mu Rwanda mu by’ukuri, nanjye nagishaka nkakibura. 

Kuko mu byagaragaraga nta cyagendaga. Nta faranga nagiraga, nta mibereho, abana barabirukanaga mu mashuri, ndetse hari ubwo inzara nayo yabizagamo kandi Yesu akanyihorera. Yari yaramfungiye imiryango kuko yagomba kuncura nkaba igikoresho kidafite umuteto. Niyo mpamvu najyaga mvuga ubutumwa nk’uwiyahura kugirango ndebe ko bamfunga nk’uko bafunga abandi ariko biranga. Bakamvugiraho neza ngo ndi secrétaire wa Kagame. Nyamara wasanga barahanuraga ariko reka mbakosore : Ntabwo nakwemera kuba secrétaire we na gahoro. Ahubwo naba umujyanama we wihariye. Kuko sinshaka abatwinjirana bazanye ingengabitekerezo zabo. Gutinya Leta yiyita iy’ubumwe kugeza n’aho ubona ibintu bipfa ukicecekera, jye ndabona ari ubucucu bugeretseho n’ubugome, byagombye guhanwa n’amategeko.