370

Kristo. Aha rero, harakomeye kuruta kugira Perezida inama, kuko ni naho hagomba abakozi benshi. Nanone ntihagire unyaka akazi uko yaba ameze kose. Umwuka Wera niwe uzishyirira ku ruhande abo gukora ako kazi. 

Ibi byo, kuberako bigendana n’umutekano no kuvangura ibishimwa bigakurwa mu bigawa maze tukabona kuvugira Yesu, sinshidikanya ko aha ari ho mfite intambara nyinshi. Kuko nijye uzajya ntanga ibyangombwa kuri abo ngabo b’amatorero ya gikirisitu buzura Umwuka Wera, bavutse ubwa kabiri. Ni nabo nzibandaho cyane. Naho amadini yari ariho kuva kera yo yanashinze n’imizi afite n’ibikorwa byinshi by’amajyambere. Ntanakoreka kuko afite n’ubutunzi bubahesha gukora ibyo bishakiye, n’ubwibone ntangarugero. Yesu yarayahasanze, aramubamba, arayazukana, ngo ntiyanamenye ko yazutse. Hari ibyo batajya bamenya, abandi baguriye abagomba kwemezako atazutse. (Buri gihe haba hari abagurira abandi b’abagambanyi). Yarayasanze, aramwica arayazukana, agiye kugaruka ayasange nanone agikora bya bindi yayasizemo ndetse akanarushaho. Ayayo azihanganira na Nyiribihe igihe kigeze. 

Impamvu nahisemo kuyobora ariya n’uko hari ibyo twishe byinshi kandi tugomba gukosora baramutse babyemeye. Byanze bikunze tugomba «kugaruka ku Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi» (Abefeso2:20) kuko twararutaye namwe murabizi. Ndabasaba kongera gusoma neza Bibiliya, ariko muzibande cyane mu Byakozwe n’Intumwa. Kandi aba nabo hafi ya bose barangije guhombokera mu nyigisho za PROSPERITE, birirwa bacuza abapfakazi n’imfubyi n’utwo biboneye bakatubacuza. Aba nabo bazamesa kamwe : bazagaruka ku Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi, cyangwa bajye mu yandi madini ya Antikristo amaze guhuriza ku mugambi umwe w’imyumvire yo gutegura kurwanya Itorero rya Yesu Kristo. 

Ahaho rero birasabako Perezida atungurana nk’ubusanzwe, agatanga itangazo nkunda cyane rivuga ngo ASHINGIYE KU BUBASHA AHABWA N’ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA ASHYIZEHO KOMISIYO YO KUGENZURA IBIKORWA BY’AMADINI MU RWANDA, IYO KOMISIYO IKABA ISHINZWE APOTRE ET PROPHÈTE, M. E. MUREBWAYIRE. 

Reka nsobanure ku mpano ya Apôtre bivuga «Envoyé», uwatumwe. Buri wese watumwe na Yesu Kristo, akaba afite ubutumwa bwe, akaba afite ibimugaragazaho ibigendanye n’iyo mpano, uwo wese ni Intumwa, ni Apostle, Apôtre, n’iyo bitakorerwa iminsi mikuru. Ntawe ubivukana ngo abe yaravukanye imbuto yo kuba Apôtre, ni impano Yesu aha Intumwa ze kubera impamvu z’akazi, kandi ntabwo ari Titre, ni impano. Byumvikane neza, [iyo mpano] ingana n’iy’ubuhanuzi uretse ko Pawulo yavuzeko abantu twese tugomba cyane kwifuza iy’ubuhanuzi. Ariko kandi iyo mpano ingana n’iy’ivugabutumwa, n’iy’ubushumba n’iy’ubwarimu (abigisha).