• 23ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumuro byabo byose,
• ahubwo nzabarokorera mu buturo bwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze nabo bazabe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.
• 24“‘Kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo, bose bazaba bafite umwungeri umwe. Bazagendera no mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayakurikize.
• 25Bazaba mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, icyo ba sogokuruza bahozemo.
• Nicyo bazabamo bo n’abana babo n’abuzukuru babo iteka ryose, kandi Dawidi umugaragu wanjye azaba umwami wabo iteka ryose.
• 26Maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry’amahoro ribabere isezerano ry’iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize, ubuturo bwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabe iteka ryose.
• 27Ihema ryanjye niryo rizaba hamwe nabo, kandi nzaba Imana yabo nabo babe ubwoko bwanjye.
• 28Amahanga yose azamenya yuko ari jye Uwiteka weza Isirayeli, igihe ubuturo bwanjye bwera buzaba muribo hagati iteka ryose.”» (Ezekiyeli 37:15-28).
«Abahutu n’abatutsi bazungwa banze bakunze: niko Uwiteka avuga».
