385

Izo ni ingaruka za jenoside. Komisiyo yiyita iy’Ubumwe n’Ubwiyunge ikazakomeza gukoresha ingando, n’ubusabane, igashyiraho na za morali nyinshi. Maze Ababiligi bagakomeza kuzuza ibigega bategerejeko isaha yabo igera kugirango babarutse ibyabo mwariye. Bariya bazi kubara cyane nta cyabo cy’ubusa, barababeshya, barashaka kubagira imbata kuko bakunda guhaka cyane. Ntibari bihana ibyaha bya ba sekuruza badukoreye, ni abapagani gusa gusa, n’ubwo atari bose. 

Ibyerekeranye n’amaraso tubyitondere kuko jye byarampahamuye kandi n’abandi nuko uretseko batabivuga. Bafite ishyirahamwe ryitwa «Ceceka». Inumire! Byabanje kunyobera ariko kuberako nari mfite abanjye bafunze n’abandi bahunze, n’abandi bapfuye, nkagirango ahari niyo mpamvu. Iyo nabwirizaga ku itsembabwoko nabonaga amaraso kugeza igihe nsengeye mbaza ibisobanuro. Ntangira gusengera umuryango wanjye, abo nkomokaho n’abankomokaho, umuvumo ugenda ugabanuka. Iti komeza imbere wikorere, uheke abahutu kubera itsembabwoko. 

Imana irambwira iti dore uko bimeze : impunzi zose zishe abatutsi? Nti oya! Iti abafunze bose bishe abatutsi? Nti oya! Iti abahutu se bose badafunze, batanahunze bo bishe abatutsi? Nti ashwi. Iti ese nta bahutu bari hanze badafunze bishe abatutsi? Nti barahari benshi. Iti ese bose bariho ingaruka z’itsembabwoko? Nti cyane! Iti kuki inzirakarengane se noneho nazo zabiguyemo? Ziriya ndwara z’ibyorezo impunzi zahuye nazo se nawe urashaka kuvuga ko atari umuvumo ko ahubwo ari ukubera ko bari benshi barundanije? Ko ngo ari ukubera umwanda? Kubera iki bari barundanije? Kubera intambara. Itewe na nde? N’Inyenzi-Inkotanyi. N’Inyangarwanda. Zashakaga iki? Ubutegetsi. Kubera iki? Kugirango biganzure abahutu. Uwabaza ati kuki abatarishe nabo bahunze wansubiza iki ko uzi ubwenge? Kuki bahunganye n’abicanyi? Dukomeje tukavuga impamvu twasanga ari imivumo gusa! No kuvuga ibyo batazi kuko nta rupfu batapfuye nabo. 

Imana iti abari mu magereza bariho ubuzima bubi bushoboka, abari hanze ba mwebwe mwapfuye muhagaze mugendana ubwoba, mukorera ku bwoba, mubaho mu bwoba. Iti ibyo byose ni umuvumo uri ku bwoko bw’abahutu bisa n’imivumo iri mu Balewi 26:14-45 no mu Gutegeka kwa Kabiri 28:15-68. Uzabisome neza uzasanga hafi ya byose byaratugezeho kandi ntibirashirayo ni nabyo bihano bihanitse biba muri Bibiliya. Buri muhutu wese yabonye nibura nk’imivumo 5 ukurikije ibyagiye bitubaho cyane igihe bahungira Kongo-Zayire n’abasigaye mu Rwanda, n’abafunze, n’abandi nita ko bapfuye bahagaze bahora bakutse umutima biteguyeko Gacaca ibatumaho ngo baze bavuge ibyo babonye n’ubwo yaba atarabibonye, atarahari. Kuberako ari umuhutu ngo agomba gutanga amakuru. Kubera iki? Kuko yari umuhutu? Kubera iki? Kuko atahigwaga. Kubera iki atahigwaga? Kuberako yari umuhutu gusa