388

Ababiligi ari ba «GATOZI». Ntimwaruciye mukarimura? Kubera iki? Mwari muziko biriya biba bivugako n’umwami w’Ababiligi nawe arimo, n’abanyeshuri, n’abarwayi bo mu mutwe b’ababiligi, kuki ntacyo mwabivuzeho? None se Ababiligi bo muri Ambassade bafite kibazo ki? Babanje bakiga iriya dosiye mwene wabo yatangije yaje gusaba imbabazi? Ahubwo nabo nibatihana kuntoteza kwabo, nzageza ikirego mu nama ya Loni «ishinzwe itiku» ku isi kandi nabatsinda nkabahemura. 

Ibitego batsindwa nibo bakwitsinda, kwa kundi abakinnyi bitsinda igitego. Kandi bene ibyo bitego birabarwa ndetse bikababaza kurusha ibyo batsindwa n’abo bakina. Batsindwa n’ingero n’incyuro n’amateka gusa, nicecekeye maze Imana ikamfasha bikayoborwa na ba Kofi Anan na Ban Kimoon. Hakaza na ba Mandela, nanjye bakareka nkahamagaza Romeo Dalaire wahuye n’uruva gusenya ngo nawe yahawe misiyo na Loni. Maze akabogama izuba riva, yaguye mu ruzi arwita ibiziba. Dalaire wee! Warambabaje cyane. Kubona udashobora nibura kuvuga n’ukuri kungana urwara rwo ku rundi ruhande… Ariko Dalaire we! Ntabwo wari uziko bizafata iriya ntera koko? Mu mibereho ye yose yabaye mu Rwanda na nyuma yaho, yibereye ku ruhande rwa FPR shenge! Sinjya nshyigikira abantu babogama na gato… Kuko ntibashobora kuba «Abahuza-Bunzi». Dalaire we! Imana izaguhe agakiza kayo gusa. Uriya muzungu w’umu-Canada ndamusabira ngo azikirizwe maze azigire mu ijuru, kuko yaruhijwe n’umuhamagaro w’abiyita Abanyarwanda. Ndumva mutangiye kumvaho gake icyo twita «icyaha rusange». 

Abayobozi bahagarara mu izina ryabo bayoboye kuberako ari Perezida wacu niko bimeze twese adushyiramo kandi tukemera sindumva n’abanyamategeko hari icyo babivugaho, hari n’ibindi byabatsinda biri mu itegeko-Nshinga, no mategeko Shingiro, no mu mategeko-teka. None rero umva neza ukuntu abahutu bose bakoze itsembabwoko ku mugaragaro, kuko n’ibyo bivugisha ngo indege yaraguye Habyarimana yarapfuye, kuvugako ari yo mpamvu yateye itsembabwoko, n’uguhuha ku gisebe. Nanga kumva iryo jambo. 

Biriya ni nko kuvuga ngo kanaka yitabye Imana kandi yishwe n’ibi n’ibi, yazize ibi n’ibi, byongera ubukana bw’icyaha. Biteye isoni n’ikimwaro, kuvuga ngo abahutu bararakaye. Maze ngo bica n’uduhinja ngo ni udututsi. Ndetse ni ubugome bw’indengakamere, buraruta ubw’itsembabwoko kuko iriya mpamvu ni agashinyaguro, ni nko kwica urubozo, gushinyagurira imirambo cyangwa gufata ku ngufu. Iyo barakara bakica abanyepolitiki b’abatutsi n’abagabo n’abasirikare b’abatutsi… wenda byari kugira igaruriro. 

Ariko gusobanurira imfubyi ko yiciwe ababyeyi kuberako Perezida wariho icyo gihe atanazi adakeneye no kumenya (cyeretse nabyiga mu mateka), ngo bishe iwanyu rero. Ngo abahutu barakaye disi kuko Habyarimana uwo mu Perezida ngo yari yapfuye, ahiriye mu ndege,