bavuze ko yakozwe n’abahutu, baba bemeye ko ari «rusange» nta manama n’imishyikirano bibaye. Nibavuga ko ari agatsiko k’intagondwa z’abahutu nabyo, bazatubwira izo arizo batibeshye. Zirihe izo ntagondwa ngo zihanirwe jenoside yakorewe abatutsi? Baduhe n’imyirondoro y’izo ntagondwa, kugirango zikurikiranwe, maze abarengana bose barenganurwe. Abafungiwe ubusa bafungurwe, maze ako gatsiko k’izo ntagondwa z’abahutu bagashake bakabone gahamwe n’itsembabwoko maze gahanwe by’intangarugero. Ibihano byo gufungwa burundu y’akato, kuko icy’urupfu ngo cyavuyeho. Nabyo ndabitegereje, ariko ntabyo nzabona.
Uretse ko binumvikana. Kutabishyiramo ntibibuza abavugako ari abahutu bakoreye abatutsi jenoside, kandi nibyo byo, niko kuri nyakuri. Kuvugango ni «jenoside Nyarwanda», «Génocide Rwandais», kandi ko itateguwe, kandi ko yatewe n’uburakari bw’abahutu kubera ko Habyarimana yapfuye. Kuvuga «jenoside- nyarwanda» bituma amoko atakaza imbaraga kandi ikibazo ariho kiri. Kuvuga «jenoside-nyarwanda… ni uburyo bwiza butuma abahutu basa n’abasubiranye ubumuntu, basa n’aborohewe. Bagatangira gutekereza neza. Byorohereza abahutu hafi ya bose, kuko jenoside yakorewe abatutsi iba icitse intege cyane, ubwo rero iba ibaye jenoside-Nyarwanda hagasigara ibyaha bya bombi : Hutu-Tutsi, by’ubwicanyi bwashaka bukaba ubwo mu rwego rwo hejuru, cyangwa ibyaha byibasiye inyoko-muntu, cyangwa iby’intambara, ariko atari jenoside.
Ibyo rero RPF, n’abatutsi muri rusange, abacitse ku icumu by’umwihariko ntibabikozwa. Barashaka ko havugwa ko jenoside yateguwe n’abahutu, kandi ko yatangiye cyeraaaa muri za 1959, kandi ko bo batigeze bica abahutu n’umunsi n’umwe. Ko batigeze batekereza no kwica umuhutu n’umwe. Ari nayo mpamvu abatutsi badashaka ko havugwa ko abahutu nabo bakorewe jenoside. Kuko ibyaha bya bombi byaba bingana. Abahutu nabo nta kuntu bahakana ko batatsembye abatutsi. Kubihakana waba wihindura ikigoryi imbere y’abakumva n’abakureba. Ariko bahita bongeraho bihuta ko abatutsi nabo babatsembeye ku Gikongoro no muri Kongo-Zayire. Na mbere yaho za Byumba. Icyo kikaba gisibye mu bwonko bwabo by’agateganyo ibya mbere byose, jenoside igasigarana imbaraga nke cyane. Maze bigahinduka «agaterera nzamba».
Abatutsi barashaka ko havugwa ko habaye jenoside yabakorewe gusa, kandi ko yateguwe n’abahutu igashyirwa mu bikorwa nabo, kuva muri 1959. Kandi ko aribo bihanuriye indege ya Habyarimana Perezida wabo w’umuhutu. Ndetse ko n’umudamu we n’abana be n’umuryango we babigizemo uruhare. Kandi ko abahutu batangiye jenoside cyera muri 1959. Ko FPR iyobowe na Kagame ariyo yahagaritse jenoside, kandi ko abatutsi barushije abahutu gukorera
