cyangwa umukobwa ukemeza abandi ko ari umuhungu. Sinzi urundi rugero natanga. Mbona aribwo bugoryi bubaho birenze gutera isoni, nta n’izina nabibonera, kuko ni ukwirengera wiyica, bigasa nka ya ndirimbo ivugango uribeshya ugirango urambeshya. Kuruhanya, kumva ko uhima «Ingoma Ntutsi». Ayi weee!
Abatutsi bibereye ku munzani utoroshye na n’ubu nta biro bari babona, kandi baziko babifite maze nawe uti iki? Ibyo ukora ugirango urabahima sibyo bazabazwa nta n’ubwo bizaba biri ku murongo w’ibyigwa. Bazabazwa ibyabo bakoze, nawe uzabazwa ibyo wakoze. Wikunze warangiza dossier yawe wa muhutu we, ukareka kwishuka ubizi neza kandi ubishaka rwose.
Ni nabyo koko intagondwa imwe y’umuhutu yigeze kumbwira ngo ninde wangize umuvugizi w’abahutu? Namushubije nabi nibutse amajoro naraye njya muri bene wabo ngo bihane babeho, kandi bikaba byarabagiriye umumaro, nibutse imiruho yose, nararakaye nsa nk’aho muvumye. Kuko nari namusobanuriye aranangira. Byaje kumukurikirana koko, kuko nicyo kintu Imana yanyihanangirije kubwira umuntu amagambo mabi ko azajya amubaho. Umwuka wa Rusange waramushakashatse, ikusanyamakuru riramuranga, Gacaca iramuzana arafungwa, kugirango amenye neza uwangize «umuvugizi» w’abahutu. Agezeyo niho yibutse ubutagondwa bwe, arihana, kandi yagombye kunyihanaho. Yakatiwe imyaka itatu no kuriha ibyo yibye, ayimaramo. Imyaka y’ubutamenya no kwanga kumenya; umwuka w’ubutagondwa.
Ku byerekeranye no kwemera ibyaha by’itsembabwoko, njye ubu narumiwe! Kuko niba twese turi abere se… Dore uko bigenda :
Birashoboka ko umushinjacyaha aguhimbira ibyaha byose byibasiye. inyoko-muntu n’ibyo utakoze, noneho agahindura umwere uwabikoze kuberako nta bimenyetso, cyangwa se yamuhaye ruswa, nk’uko byagiye bigaragara muri za Gacaca n’ahandi henshi. Urukiko rukagarama rukaguhindura inyange yera de kandi uri ho amaraso. Cyangwa rukagukatira imyaka 30 cyangwa burundu y’akato, kandi urengana. Ibyo ndabizi. Icyo gihe rero mw’ijuru ho batangira gucungana n’igihe ariko babara indishyi bakurikije Ijambo ry’Imana ntabwo bakurikiza igitabo cy’amategeko ahana (Code Pénal) cyangwa Mbonezamubano (Code Civil), cyangwa Itegeko Nshinga (Constitution), cyangwa irigenga inkiko Gacaca. Ukazumva ngo kanaka bamusanze yapfuye aha n’aha, undi ngo yiyahuye. Abandi bakazira abagizi ba nabi ntihabe na gikurikirana. Uzi gupfa bure? Ariko si bose, uretseko nta kiba kidafite impamvu, n’ibindi byinshi navuga. Ntabwo bazi mu by’ukuri ukuntu baba bihemukira iyo bahakana icyaha kingana kuriya, bituma ntomboka ngashaka kubibemeza ku ngufu ndwana no kugirango babeho n’abazabakomokaho kuko ndabakunda. N’ubwo batabyumva, abazasigara bazabyumva, byanze bikunze Imana izabibumvisha.
