«18Abarezi bahagurutse ntibamurega ikirego cyose cyo mu bibi nakekaga, 19ahubwo bamurega impaka zo mu idini yabo n’iz’umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo (cyangwa Mariya) yavugaga ko ari muzima.» (Ibyakozwe n’Intumwa 25:18-19).
Nakiriye Umwami Yesu mu bugingo bwanjye, taliki ya 11/12/1990.
Kugeza kuri 13/3/1996 ubwo nahuraga na Yesu kuri uwo mugoroba saa kumi n’imwe, iyo myaka uko ari itanu n’amezi atatu yabaye igihe cyategurizaga umuhamagaro nyir’izina. Nayise «Imyaka y’uruzerero» ivanzemo ibibi byinshi (Itangiriro 47:9).
Kuva taliki 13/3/1996 kugeza 22/6/1999 yabaye imyaka itatu n’amezi atatu yo kuvuga ubuhamya bwanjye (guhamya), mpamiriza Yesu aho yankuye habi cyane. Nzabisobanura mu buryo burambuye, mu gitabo cy’ubuhamya bwanjye, kiri mu nzira.
Nashinzwe na Yesu umurimo w’ubwiyunge bw’amoko «Hutu-Tutsi» nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Aho ninaho hari ipfundo ry’ibanga Yesu yampishuriye ku birebana n’Umuhamagaro w’Ibiyaga Bigari n’uw’u Rwanda by’umwihariko, n’ahandi ku isi muri rusange.
Ubutumwa nahawe bwabereye umugisha benshi, bakize ibikomere by’amoko n’ibindi; nawe ndasaba Imana ngo uzabe muribo ubwo uzasoma : Umuzi w’Inzika y’Inzigo, Nyuma y’Amahirwe ya Nyuma, RWANDA.
Mfite umurimo wo kugarura Itorero rya Yesu Kristo ku «Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi» (Abefeso 2:20). Hanyuma «Ubwiza bw’Itorero rya nyuma bukazaruta ubw’Irya mbere» (Hagayi 2:9).
Mfite umutwaro kandi w’uko impunzi zose z’Ibiyaga Bigari zataha mu mahoro, kuko Zaburi 137:4 ivuga ngo «Twaririmba dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga»?
Kimwe n’abandi benshi, ntegereje u Rwanda rushya rutarangwamo amacakubiri, rurimo Ubwiyunge nyakuri, bwo bwonyine bushobora kuzana Ubumwe. Akaba ariho hazava «Ububyutse» bwahanuwe, maze Abanyarwanda tukabona kwinjira neza mu muhamagaro tugakoreshwa n’Imana nta nkomyi.
Ntegereje kandi Ubuyobozi bwubaha Imana nta buryarya n’ubugome.
Imana ikomeze impishurire birenzeho, kandi buri wese utegereje kugaruka kw’Umwami n’Umucunguzi wacu Yesu Kristo ajye ansengera.
