Ariko icyaha ni rusange ku bahutu bose mu buryo bw’Ubu-Mana, ni ukuvugako bose bagomba kwihana, hari amahame agomba gukurikizwa. Imana nayo hari ibyo Itsimbararaho n’iyo wagira ute ntijya iva ku izima, ni wowe ugomba kurivaho, wanze ukunze, ni amahame yayo.
Reka turebe Urugero : Itsembabwoko ryateguwe n’abahutu bafite ubumenyi cyane, rishyirwa mu bikorwa n’abandi bafite ubumenyi n’abandi babiroshywemo, nta musazi warimo. Bari buzuye umwuka w’imizimu n’imandwa n’ibigirwamana by’abanyamahanga, wo gufana ubutegetsi hutu bwariho icyo gihe, buzuye umwuka w’imikorere na za idewoloji «hutu», «imikorere y’ubwoko hutu», bafite na za mpano 5 za Satani navuze haruguru. None rero kwihana nabyo biragomba nanone kunyura iyo nzira. Nanone abahutu bafite ubumenyi cyane. bakihanana n’abandi bahutu b’ingeri zose, n’ababiroshywemo bose kugirango Imana ibyemere ntabwo twayibeshya. Dukomeza gutsinda ibitego, kandi Arbitre yarasifuye : Ni ukuhaterera rero.
Reka ngufashe ubyumve neza : abahutu b’abasenyeri, b’abapadiri, b’abapasitori, abahutu b’abayobozi mu nzego bwite za Leta, n’abandi bazi ubwenge, byaba byiza kurushaho buri muhutu wese akihana. Twese tukihana nk’umuntu umwe kuko duhuje icyaha. Kugirango muri uko kwihana kwa Rusange Imana ibone uko irenganura abarengana, ihane abagomba guhanwa. Ikindi kidafite aho gihuriye no kwihana, kuko ni ikibazo, ni abitwa ko bazi Imana bakorera Imana bakunze guhura nacyo kikabahemuza cyane. N’iyo mvuze ko Imana ibwira abahutu kwihana mbere na mbere, bitabujijeko abatutsi nabo bafite ibyaha nabyo bitoroshye. Ariko iyo ubwirwa kwihana uba ugira Imana, ntuburana ntiwirengera, iyo uzi ubwenge uhita ugira vuba. Iyo bivuzwe rero birakaza abahutu ngo n’abatutsi barishe, bakaba bihamije umwuka w’Adamu wahise yegeka icyaha cye ku mugore boshye Imana yari iyobewe ko umugore ariwe wari waciye rwa rubuto akanarumuha. Ibyo bitera Imana umujinya. Eva se siwe waciye urubuto? Nonese kuki Imana yaje ihamagara Adamu?
Nabivuze kenshi reka nongere mbisubiremo : nta na rimwe abantu babiri bafite icyo bapfa bihanira icyarimwe, «HAGOMBA KUGIRA UBANZA”, Ikindi n’uko mu by’ukuri ibyaha bitangana. Itsembabwoko no kwihorera n’ubwo byose bijyana i Gihenomu, ariko ntabwo binganya uburemere hano ku isi mu ngaruka no mu bihano. Aha naho bene wacu bajya mu mibare y’abacu bapfuye noneho bakagerekaho abatutsi itsembabwoko rya kabiri.
Hari ikindi wenda wakwibaza mu manza zawe za buri munsi. Ngo muri gereza harimo abahutu barengana benshi batatemye abatutsi. Nibyo ndabyemeye 100%, nanjye mbafitemo. Ariko ndakubaza : mbese abahutu bari hanze badafunze batigeze banakurikiranwa bose ni abere? Nsubiza utitera inkunga, wibwire ukuri uti : koko mu bahutu bari hanze badashinjwa, bapfuye bahagaze harimo abishe abatutsi?
