niba abarokore, abakiristo bibagora kumva, abapagani bo bizagenda gute?
Ni nka ya ndirimbo y’idini rimwe rikomeye mu isi ivuga ngo ab’ineza bashya ubwoba nkanswe abangizi bazamera bate, ngo satani izabihutana bwangu. Ubundi abakiristo, abarokore b’abahutu, nibo bagombye gufata iya mbere mu kwihana. Reba ibaruwa nandikiye ADEPR, ariko usanga buri wese ahagaze ku bwoko bwe, aburengera abuhindura ubwere, atunga agatoki ubundi. Byitwa guhuhaho ngo yoroherwe akanya gatoya. Idini ryiyita itorero ryarabyishe, rifitanye urubanza na Yesu kristo.
Itorero ni babandi bavutse ubwa kabiri, bizeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, abo bose baribyo cyangwa se babyiyita niryo Torero rigaragara, irihishe ari naryo Mugeni niryo rizazamuka gusanganira Yesu mu kirere. Ni umuntu ku giti cye. Ni wowe, nanjye, n’uriya, na bariya. Aba bose nako twese rero twarabyishe n’ubwo mbivuga nkabizira bakarakara, byarapfuye rwose, nimushaka murakare kuko ngo «ahatari ihishurirwa abantu bahinduka ibyigenge» (Imigani 29:18).
Ntabwo twagombaga gukomereza aho byari bigeze, aho byari bigeze nyuma ya 1994. Ahubwo mbona Leta yiyita iy’ubumwe iturusha; bimwe yarabisenyaguye ibona kubaka ibindi bishya. Naho twebwe twakomereje aho byari bigeze. Intambara irangiye hari gukurikiraho kuri abo bakozi b’Imana kwezwa tukeza n’igihugu ku bw’amahano yagikorewemo. Ubwo niho hari gutangizwa gahunda y’abahutu yo kwihana, abatutsi bakababarira mbere yo kugira ikindi gikorwa. Nyuma abatutsi bari kwihana nabo. Byari no kugabanya ibindi bibi byagiye bikurikiraho na n’ubu bikiriho. Ibyo byasabwaga nta na kimwe cyakozwe, uretse Leta yiyita iy’ubumwe yo yakomeje kwiremekanyiriza igerageza gukemura ibibazo biyirenze, igenda ishyiraho ama Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, n’ibindi kandi ikanabikomeraho cyane, nyuma yiyongeza na za Gacaca. Ariko twe dukomeza gusengera hejuru y’amaraso, guhimbariza hejuru y’amaraso no kuramiriza hejuru y’amaraso, no guhanurira hejuru y’amaraso, no gutangira icya cumi n’amaturo hejuru y’amaraso, no kubaka insengero zo ku tununga twita iz’Imana hejuru y’amaraso. Mbese za gahunda zose z’idini ryiyita Itorero zarakomeje dukomeza no kongeranya amadini afite amazina aryoheye amatwi, turakomeza nk’aho ntacyabaye. Nk’aho ntacyabaye mu gihugu. Niba hari ibyo uzi byaba byarakozwe ku mugaragaro byo kwihana, ibyinshi byari ukwiyerurutsa, na duke cyane twakozwe Satani yagiye abirwanya bikaba nka rimwe gusa ntibyongere. Ngo habaga hari abatonekaye, n’ababatonetse kandi turi muri Leta yiyita iy’ubumwe ngo kirazira kuvuga ku moko.
None mu buryo bw’Umwuka turacyari mu kwezi kwa karindwi 1994 mu mitima y’abahutu n’abatutsi niho bari. Abandi barakibereye muri
