405

1959, igihe abahutu birukanaga abatutsi mu gihugu. Abandi bibereye Tingitingi, n’ahandi, naho mu mubiri muri rusange abiyita Abanyarwanda twese turi muri 2013. Ndetse jye mbona byihuta cyane bikabije, bamwe bageze muri Vision 20/20. Kandi iyo urebye umuhutu wese, uwo ariwe wese, aho ari hose, afite ubwoba n’ubwo yaba ari ku rwego ruhanitse. 

Mbere nagirango n’abahutu bafite ubwoba bonyine kuberako babibambuye, none n’abari ku ngoma b’abatutsi cyane nabo bafite ubwoba, barahunga buri munsi. Barahunga benewabo. Byanteye kwibaza byinshi. Umwe aherutse kumbwirango Pasite, bene wacu babarushije ubusambo n’ubugome. Ndamwihorera kuko buri wese aba ari maneko. Ati bampombesheje, abana banjye bagiye kwicwa n’inzara. Kandi igihe cya Habyarimana sinigeze nsonza na rimwe. Njye nagizengo ni gatumwa, ariko yabivugaga akomeje. Ati nta muntu ukivuga cyane, uziko no mu buriri tuvuga twongorera? Uwo ni umututsi. 

Reka umuhutu we ni mubisi. Impamvu nuko igitera ubwoba kitavuyeho, arajya gushyira ubwenge ku gihe akumva mwene wabo bakoranye, Gacaca iramufunze. Mbese ni irindi hahamuka. Abo hasi nabo babaye ibishushungwe, aha mvuze ibyo nagiye nganira nabo, mwakumirwa mwasanga u Rwanda rwibereyemo «amashusho agenda : les images qui bougent» tukagirango ni abantu. Umuhutu afite ubwoba yaba yarishe yaba atarishe, afite isoni n’ikimwaro, kandi iyo biteranye bibyara ubugome bwo kwirengera. Abana bari bato igihe cya jenoside, n’abavutse nyuma bararakaye wagirango nabo barashaka kujya mu rugano kuko baziko ari Interahamwe. Ni nka bya bindi Yesu yacyuriye bene wabo bihaye kuvuga ngo ni abana ba Aburahamu, ngo ni abana b’abatambyi. Nawe ati yee! Nibyo rwose muri ababo, uko niko mwihamije amaraso yose ba so na ba sogokuru bamennye y’abahanuzi. Abwirwa benshi akumvwa na bene yo! «7Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho, Natwe twikoreye ibicumuro byabo» (Amaganya ya Yeremiya 5:7). Impamvu nuko ba se bapfuye, abandi barafunze, abandi barahunze, abandi birirwa imitima idiha bavugako nibwira budacya. 

Aha ndavuga ibyo nzi ntunzaneho impaka, kandi niba uzifite ushake igipimo wipime urasanga uri ishusho igenda. «Image qui bouge». Wagirango koko itsembabwoko niho rikirangira. Nyuma y’imyaka 18 irenga… Icyo gihe twebwe tutafunzwe, ntiduhunge ntitunapfe, turi ibishushungwe. Ndabyibuka. Twarabwiwe twanga kumva, naravuze ndasarara, mbabwira kuva muri 99 ko twihana, mbwira abo twari kumwe ino, yemwe abandi mbasanga Kongo-Zayire aho bahungiye, maze hakihana abakiza ubwabo bugingo gusa. Rusange igasigara ikanuye amaso. Sinzi niba bariya bategetsi b’abahutu baranyumvise, aba bose bari mu buyobozi n’abagiye, abahunze n’abariho ubu n’abafunze nibo bafite igisubizo. Icyo gihe navugaga ko