407

ngo muri messages zanjye nkwiriye kujya nkuramo ibitoneka abahutu, mbese ntibavurwe ngo bakire bahorane ibisebe by’imfunzo kubera abazungu, n’imfashanyo zabo, maze bakomeze barye umuriro. Abandi batutsi b’intagondwa bakagaragara ko bankunze banshyigikiye kuberako mvuga ngo abahutu bihane, ukabona barishimye bakibwira bibeshyako ari abere, bakavugako mfite raison. Ubwa mbere narababaraga cyane, ntabwo nanjye nahise mbyemera. No kubivuga byabaye intambara hagati yanjye n’Uwampamagaye. Kandi nawe aziko bitoroshye. Nakomeje inzira yanjye y’umusaraba nta n’umwe uncira akari urutega, ariko Yesu we ati komeza hari abo nshaka. Ati uko wampamirije mu mpunzi muri Kongo abe ari nako uzampamiriza mu ma magereza yose yo mu Rwanda. Kandi n’abandi ntibazabona icyo bireguza. Ngashaka kubivamo ariko byo ntibimvemo. 

Ubuhanuzi rero bwasohoye vuba cyane, simusiga ariyo Gacaca iraza. Nararize naratabaje naraboroze nti biturangiriyeho ariko mfatwa buri gihe nk’umusazi. Igihe nabonye abo twabanye, twiganye, twakoranye, abagabo biyubashye, abagore nyuma y’imyaka 12, 13, 14, 15, 16, 18, babahamagaza ngo nibaze bavuge ibyo babonye n’ibyo bakoze, bata agaciro imbere y’isi nk’uko n’ubundi bakitesheje imbere yayo, buri wese arabatinyuka. Bagomba guhagarara neza, bakifata neza kuko hari amategeko ntakuka ya Gacaca agomba kubahirizwa. Nta byubahiro, nta peti, maze bagasubizako nabo bahigwaga ko bababeshyera n’ibindi jye mbona byongera umujinya w’Imana, kuko iriya ni inzira yari iciye yo kubakiza. 

Kubona na n’ubu nta n’umwe w’umutegetsi wari wemera uruhare rwe mu byabaye byose. Hagomba buri gihe abatangabuhamya; undi nawe akavugako ari ukumuhimbira ngo bamutwarire umwanya kuko ari umuhutu. Ntabwo baziko bajwemo n’ikintu kizabamara nibatihana, kandi iyo bihana mbere igihe nabibabwiriraga, ntabwo bari guseba bigeze hariya kubera guca bugufi. Imana yari kubarengera. Na none no muri ibi bihe habuze abihana, ubu ngo abatutsi ni abagome kuko babafunga. Ahari ubanza bari kubihorera bagahama aho, kandi icyo gihe nta mututsi wari kuba akiriho. 

Ese muri izo manza zawe wari uziko nko muri Kongo-Zayire abahutu bishwe n’abasirikare b’Inkotanyi gusa? Ibyo urabizi? Cyangwa upfa kuvuga. Kuko nibo babakurikiye mu mashyamba. Icyo gihe nta musiviri uwo twakwita Interahamwe y’umututsi warimo. Nta bakada ba FPR bagiye kurwana muri Kongo-Zayire; uramutse ubazi wambwira. Aha humve rero. Na za Kibeho ni abasirikare ba RPA, nta baturage b’abatutsi barimo. Umva neza za Byumba iyo, ni abasirikare n’abakada bagendaga bica. Kuko n’abacitse ku icumu batungiraga agatoki abasirikare ba RPA akaba aribo bica, bafunga. Mu gihugu hose hishe abasirikare ba RPA, mbizi neza. Uranashyiramo babandi bavuye mu Rwanda muri za 1990 basanze FPR ku rugamba, abo nibo bagarutse basanze bene wabo bashize, bagenda