408

bica buri muhutu bahuye nawe, byaje no guhoshwa na Kagame mu nama y’abasirikare yabereye mu Ruhengeri. 

Aho abongeye nyuma kwihorera, hari bamwe bahanwe, hari n’abagifungiye ku Mulindi na n’ubu. Ngaho mbwira aho bihuriye se n’Interahamwe, n’abasirikare b’aba G.P, n’aba G.D, n’aba Power bose. Aho n’utari uzi imbunda yari afite umuhoro, cyangwa ya mpiri bita «Ntampongano». Ushatse gutekereza neza wakwibwira ukuri. 

Rwanda we, wabaye ute? Mfite agahinda kenshi k’aho tugeze, imivumo iri ku bahutu, n’amarira y’abapfakazi n’imfubyi b’itsembabwoko impamvu itagabanuka nuko ntacyakozwe, twabaye nk’aho ntacyabaye turahangana aho guca bugufi, dukomereza aho byari bigeze. Intagondwa ziriyongera mu mpande zose z’isi no mu Rwanda. Mana tubabarire. Abahutu tugomba kwihana ku mugaragaro kandi bivuye ku mutima. «Ntimureba ko tumeze nabi?» Niko Nehemiya yabwiye bene wabo ngo basane Yerusalemu yari yarasenyutse (Nehemiya 2:17). Nabwiye Imana nti ariko ubundi ndashya narura iki? Wankuyeho uyu mutwaro nanjye nkaba umukozi wawe nk’abandi kandi ukankura ino ko nanjye ntangiye kugira ibikomere byinshi. Ndarushyeee! Nabaye nka Yesu i Getsemani, cyangwa Yona akwepera i Tarushishi, nti sinkomeze kureba urwo dupfuye. Nti ese wigeze ubona umuntu witangira abandi ngo babeho maze bakamwanga agahinduka umwanzi wabo. Mana ntabara ubinkize birahagije. Imana yanshubije ko uwo muntu imuzi tumeze kimwe ko ari Umwana wayo Yesu Kristo waje mu isi kuducungura tukamubamba. Imana iti ni kimwe : abazasigara bazabyumva nyuma kuko benshi bazabizira. Bazazira izima, kuko kamere-muntu yanga kwihana mu mibereho yayo, ahubwo yahitamo gupfa aho guca bugufi. Aho kunoga banogoka. 

Nagiye mpura n’ibibazo binyuranye bene wacu bakantuka karibu kunyica. Icyakora bazi gutukana no kwica, no gukora buri kimwe kibagaragazaho umuvumo. Mu bikangisho byabo Imana igakinga ukuboko. Abatutsi nabo bakambwira icyo bantekerezaho n’icyo batekereza ku muhutu muri rusange. Ibyo bamutekerezaho biragatsindwa n’Imana, bamukuye mu bantu no mu nyamaswa, bamunaga ahandi hantu, maze bo bihindura inyange. Aba nabo iyo wanze kujya mu murongo wabo bahora baguhiga, uba witwa «Umuginga n’Igipingamizi». Abatutsi nabo kuberako mbabwirako bagomba kurebera muri rétroviseur kandi ko bagiye kugonga, bakaba barampamagaye ngo mbisobanure. Kandi ngo mba ndi na maneko, naranasaze, naranacanganyikiwe, byabayobera bose bakavuga ko batazi abo nkorera ku mpamde zombi, baba abahutu cyangwa abatutsi. 

Ndashima Imana ko umunsi nayibajije icyo kibazo numva ngiye kubivamo, yarancubije iti «Ni byiza ko upingwa n’impande zombi kuko biguhesha gukora neza». Iyo bamwe barimo kwibaza abandi