nabo baba barimo kukwibazaho, hagati aho niho imbaraga z’akazi ziva ukarindwa neza. Ikindi n’uko kwitwa umusazi mu kazi k’Imana aribyo byiza, kuko n’abambanjirije hafi ya bose babise abasazi, ndetse n’Umwami wanjye barabimwise. Imana iti «Ntuzigere unsaba ibintu by’imitungo ubu ngubu mu Rwanda, ahubwo nyurwa n’ibyo ufite kuko nibyo ngupangira. Ufite uburenganzira ku byo kurya n’imyambaro no kurindwa gusa». Ahasigaye komeza ushakashake Ubwami bwanjye no gukiranuka kwanjye, maze urebe ko mu gihe cyabyo ibindi bitazagukurikira (Matayo 6:33).
Nyuma yo kuvugako igihugu cyose cyanduye, kubera amaraso yamenekeye mu Rwanda hose na n’ubu akimeneka, reka na none mvuge nk’uko nigeze kubivugaho ko intebe z’ubuyobozi zanduye. Ubu butumwa buturuka ku Uwiteka Imana ishakako abiyita Abanyarwanda bezwa n’u Rwanda rukezwa n’ibyarwo byose kugirango Imana ibone kuza neza, kuko iramutse ije bimeze gutya noneho nta cyasigara. Byamera nka cya gihe mu Bisirayeli yababwiragako «YABAGWIRA». Kuko Imana yakunze abiyita Abanyarwanda cyane byatumye idutoranya mu yandi mahanga ngo tuyikorere ibihe bya nyuma, duheshe isi umugisha, tuyisakazemo ububyutse butigeze bubaho butazongera no kubaho kuko aribwo bwa nyuma, burabanziriza Impanda. Ibi byose uwiyita Umunyarwanda ntabyo azi, n’ababizi bake babirenzaho kuko bisaba igiciro gihanitse, kandi abenshi baba bishakira kurengera inyungu zabo. Ubu barimo kurwanira kubaka Insengero zabo. Kandi Impanda nivuga, bizasigaranwa n’Abayehova, maze Antikirisito bimworohereze akazi, kuko azabona aho ahunika ibiryo byo gushukisha abashonji, ndetse n’ama salles amwe azahunikwamo ibiryo n’ibindi bikoresho bye. Ntunyumve nabi simvuzeko abantu batagomba kubaka, ariko ku bakozi b’Imana nyabo bari bakwiye kuyoboza Imana neza kugirango bakore ibintu nka biriya by’igihe gishyize cyera. Bagabanye kubaka AMAZINA yabo no kugira amafaranga menshi muri Banki, kandi bafite mu madini yabo abicwa n’inzara n’abana batiga. Ntihagire unyumva nabi ko naba ndwanya amajyambere na za visions. Ntaho bihuriye. Ahubwo igikenewe kandi kinihutirwa, ni ukubwiriza Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bw’Imana, bukabwirwa buri wese ku isi.
Iyo niyo vision ya buri wese, niko kazi twasigiwe n’Umwami wacu Yesu Kristo. Ibindi ni «umwanda». Nari mvuze gato ku bihe, reka tugaruke ku Rwanda. Kugirango igihugu gikire bikorwe neza, tugomba gutangirira mbere ya 1959 bidufashe kugera muri 1994, na nyuma yaho! Nawe unyumvire.
Mwese Padiri, Musenyeri, Pasitori, Bishop, Arkipisikopi, Intumwa, Abahanuzi, Abavugabutumwa, Abakiristo, Abanyarwanda twese aboroheje n’abakomeye, abaswa n’abanyabumenyi, twese biradusaba gusubira inyuma tugahera mbere ya 1959 maze tugatinda cyane mu kwezi kwa 4, 5, 6, 7, 1994. Abatutsi bo
