41

abahutu. Kandi ko FPR ariyo yateye jenoside kuko ari yo yahanuye n’indege yari itwaye umubyeyi Habyarimana. Ndetse n’undi muhutu ari we Perezida w’u Burundi. 

Ko rero k’ubwiyo mpamvu abatutsi ubutegetsi bwabananiye, ko ahubwo abahutu ari bo bari babushoboye na n’ubu bakibushoboye, ko bari bazi kubanisha Abanyarwanda, ko n’ubundi babasagariye bari bibereye mu Mahoro n’Ubumwe n’Amajyambere bari muri MRND. 

Aha ni ho imyuka y’uturere y’abahutu irwanira ubutegetsi yinjirira igahita igaragara, maze Nduga-Rukiga bigaseruka, buri wese yitwaje igikomere cye. Maze abanyenduga bakarata ko ari bo bashoboye gutegeka neza bakarusha gihake na gikolonize n’abakiga, nyuma abakiga bagaseruka bakarata ko ari bo bategetse neza kurusha abanyenduga, na gihake na gikolonize. Kandi ko aba bombi abakiga n’abanyenduga barusha kutegeka cyane, cyane, cyane «FPR n’Inyenzi», abatutsi muri rusange. 

Ariko ukurikiranye neza, wakwibaza uti ko abatutsi bavuga ko abahutu batangiye kubakorera jenoside muri 1959 kugeza kuri kaminuza yo mu kwa kane 1994, abahutu bakavuga ko abatutsi bo muri FPR batangiye kubakorera jenoside kuva taliki ya mbere Ukwakira (01-10-1990), igihe Inyenzi zitera : Aha rero tubisuzumye neza twasanga tugomba gufatira ku babanje gukorera abandi jenoside. Ni bande babanje gukorera jenoside abandi? 

Reka mbe nemeye izi jenoside ebyiri bavuga bitana bamwana. Reka mbe nemeye izi jenoside zombi, noneho dutangire urubanza. Ndabaza nti ni bande babanje gukorera abandi jenoside? Igisubizo ukisubize kuko kiroroshye cyane. Ariko bamwe hari aho bagera bakemera ko ngo… basi… baremera… ko… bakoze… jenoside…, ariko… ko… n’abatutsi… nabo… bayibakoreye… muri Zayire, ko bayikozeeee nabo. 

Amazina y’abo bombi bitwa Hutu-Tutsi bitwa ba «ADAMU» na «EVA» muri Edeni. Bari muri Edeni igihe bari bamaze gucumura, aho niho abahutu n’abatutsi bari muri uru rubanza «rw’agatereranzamba ka nyina wa nzamba». Bari muri Edeni kandi bombi bamaze gucumura, ntibashaka kwemera ibyaha bakoze. Bose bari mu Rwanda kandi ntibashaka kwemera ibyaha. Kandi bose bariye ku mbuto z’igiti Uwiteka yababujije kuryaho. Bombi uko ari babiri baraziriye, ariko ntibabyemera na gato. 

Ipfundo ry’ibibazo n’ibisubizo by’abahutu n’abatutsi, n’ibyaha bakoraniye, bikubiye muri aya magambo Uwiteka yavuganye na Adamu na Eva. Kandi ugenzuye neza ninako bimeze mu isi yose. Nta muntu upfa kwemera uruhare yagize mu cyaha runaka, hagomba kuba buri gihe ngo hari uwabiteye, we akaba aba arengana, ari umwere, yarabiroshywemo, yarasagariwe, n’ibindi.