411

KWANDURA KW’INTEBE Z’UBUYOBOZI 

Iyo usimbuye umuntu ku kazi, ubundi wagombye kwitonda, cyane ibi byo mu butegetsi, kuko uwo usimbuye aba yarahakoreye imihango ya Satani yo kugirango asugire asagambe, ahameho ubuziraherezo, yumvirwe, atinywe, asengwe asingizwe, akanavuma buri wese uzapima kumusimbura. 

Kandi buri wese aba yumva navaho azasimburwa n’umwana we. Niba utarigeze ujya mu bapfumu ntubyumva, uracyari umutagatifu, ariko abajyayo ubu ari nabo benshi kurusha ubushize, bo barumva ibyo mvuga. Mboneyeho kandi no kubabwirako mubyo twazize, ndavuga Repubulika zombi, simvuze igihe cy’abami kuko n’ibyinshi niho byavuye, mu byo twazize harimo no kuraguza, guha agaciro ibigirwamana no kubisenga. Aha rero abwirwa benshi akumvwa na beneyo. 

Abavuye hanze nabo numviseko bameze nk’aho bari mu marushanwa, kandi niho hava kubeshyerana n’inzangano abapfumu bababeshye, nk’uko batugize ubushize batubwira ngo tuzatsinda Inyenzi naho byahe byo kajya, natwe tukabyemera. Ubu se twarazitsinze? Ibi bintu bisimburana mu Rwanda birakomeye cyane, abakozi b’Imana nabibwiye barabinjugunyiye, barabinsuzugurana, ngo ni ibyanjye bo baratera imbere, ntibagira icyo babikoraho, ariko ikigaragara n’uko iyo usimbuye umuntu uhindura wenda intebe, amarido ugasiga irindi rangi. N’utundi tuntu tw’uwo nguwo udakunze ukadukuraho ufite n’umujinya mwinshi umwita umujyinga, ukihorera, kuko uba ufite n’imbaraga. Ukanasenya ukongera ukubaka muri cya kibanza nk’aho amasambu yabuze, ntusobanukirweko ari imyuka ihamagarana iba yakurondoye kare. Mu mwuka niho haba hari ipfundo, ntacyo uba ukoze, kuko niba baraterekereye ni mu mwuka, barabanzwe ni mu mwuka, barubakiye Nyabingi ni mu mwuka. Niba baranyuze mu muriro wa Moleki mukanyuzamo n’abana nk’uko nabyumvise, ni mu mwuka, biba biri mu mwuka, amagambo bahavugiye arahasigara, kandi aba atari meza ayo baba baravuze ko uzapima kubasimbura kuri iyo ntebe azamera, bakanavuga n’ibyago bizamubaho (Imigani 18:21). 

HARI IMYUKA IBIRI MU ISI : umwuka w’Imana n’uwa Satani, ntimukabivange. Umwe ukora byiza undi ugakora bibi byumve neza, uretseko hariho igihe Satani yihindura malayika w’umucyo, nyuma akaguhindukirana. 

UBUTEGETSI BW’U RWANDA UKO BWAGIYE BUSIMBURANA. 

Ubutegetsi uko bwagiye bukurikirana, busimburana, buvananaho; ndavuga k’u Rwanda niyo : NSANGANYAMATSIKO. Abami uko bagiye bajyaho basimburana hagombaga kumeneka amaraso aribyo