ibitambo. Ako kari akazi k’abiru n’abapfumu, ibyo benshi murabizi, ndetse murabindusha. Ku buryo hari n’uwigeze guhamba inka nzima, arongera ahamba umugabo n’umugore bazima hariya hitwa u Rwanda rwa Gasabo, nibyo namenye hari n’ibindi. Hari na hariya Mpanga ngo abami bahashahuriraga abagabo. None abahakorera ubu barara biseguye za Bibiliya, imiriro irara yaka, ibintu bikabaniga. Kuberako imizimu ihari nanone iba ishakako bakomeza gushahura abandi bagabo benshi. Kandi ikibi giteye n’impungenge n’uko hakorera abagabo n’abasore benshi, hafungiye ba ruharwa, n’abo muri Siyera Lewone. Kubasengera biraruhije cyeretse ubuyobozi n’Itorero bibyemeye, bukabyemeza igihugu, bagashyira hamwe bakanemera ko tuvuga n’amateka yaho, byose bigashyirwa hanze. Naho kwisegura Bibiliya byo ni nko kubura icyo ukora. Ariko bashobora no kuvuga ko byakura abantu umutima cyangwase ko byateza umutekano mucye, bigahungabanya amajyambere. Hari n’ibigomba guhindura amazina. Narabivuze umwe mu bayobozi ba Gasabo ati ariko uba muzima? Ntuziko abanyamahanga baza kuhasura bakaduha amadevise? Ati nakwemeraga ariko noneho urimo kwiyenza vraiment. Uziko ukabije! Bagakomeza kumira umuriro. Nawe unyumvire. Ni bya bindi byo kumira bakamira umuriro aka ya mpyisi, cyangwase bakanga gucira kuko biryoshye. None bemeye kumira umuriro.
Ariko kuberako nabwiwe guhera muri 1959 aho niho tugiye kwibanda. Ibya mbere bizavugwa n’abandi cyangwa Imana nishimako nabyo mbivuga izampa agahusa, kuko nabyo ndabizi. Mu bigomba guhindura amazina harimo za Gasabo, Nyamirambo, Kicukiro, Gakinjiro, Gahanga, Gikongoro. Biriya bya Gasabo bigomba gusobanuka neza niba mubishaka ariko kuko si agahato, kuko usenya urwe umutiza umuhoro, ntitubipfe. Ariko ni mwanga, abazabakurikira bagomba kubihindura banabibohoze (délivrance). Ndetse si Gasabo yonyine n’iriya misozi ahubwo na «Rwanda» nayo igomba guhindura izina. Kuko ryavuye mu kumena amaraso. Mu gice cya kabiri cy’iki gitabo twabonye ko Izina “Rwanda” rituruka ku nshinga “Kwanda” bivuga “Gukwira” hirya no hino. KWANDA bivuga kwaguka.
Duhereye muri 1959, Kayibanda ajyaho hamenetse amaraso y’abatutsi menshi ndetse impunzi za mbere zitangira inzira y’umusaraba, baricwa barahunga baratotezwa, abasigaye bagashyirwa mu mikwege kuri za Misiyoni bategereje ko bajyanwa i Nyamata mu Bugesera ngo inyamaswa n’isazi yitwa Tsetse bibamarireyo. Hari ikibazo cya Bugesera kubera amaraso yahamenekeye n’ibyahakorewe, ariyo ntandaro ya ziriya nzara n’ibindi namwe muzi. Haba umwuka mubi wo kwica no kwicwa, hamwe no mu Mutara, tuzabireba. Icyo gihe ingoma ya Cyami Gihake na Gikolonize Imana yari iyishyizeho iherezo.
