hafi. Ko yabeshye ngo ni inshuti ya Kayibanda, ntamurengere? Mwamwumvise Umubiligi? Ndamusaba ibisobanuro birambuye bizanatuma mbishyira no mu gifaransa kugirango abyumve neza. Ndabaza Ababiligi bazabansobanurire, uretseko benshi bazi Ikinyarwanda kubarusha cyane cyane abapadiri muri ya mvugo yabo igoreka amagambo, bakavuga urukonjo ruvanze n’uburyarya n’ubugome. Nuko Habyarimana atangirira akazi hejuru y’amaraso nk’uko uwo yasimbuye yagatangiriye hejuru yayo.
IHEREREKANYA-BUBASHA RY’AMARASO. «REMISE ET REPRISE DE SANG»
Ariko byahise byibagirana kuri bamwe ubuzima bwarakomeje. Iteka ubuzima burakomeza, no hejuru y’amahano burakomeza, no hejuru yo gusahura, kwiba, kugambana, kubeshya. Burakomeza, ni ikibazo. Imana yo ntijya yibagirwa keretse ibyaha byihanwe bikavanwaho n’amaraso ya Yesu gusa. Yo ntikomeza ihama aho ibyaha byabereye, ni umusifuzi utabera. Icyo gihe yategereje ko Habyarimana akosora iraheba, akomereza aho byari bigeze, ajegeza abanyenduga, barabebera arabumvisha bikabije, abasigaye baraharirwa baranyukirwa bayoboka ingoma bameze nk’abacitse ku icumu. Babaho bigura, barwanira gufatanya ibyo baruhiye n’abari ku ngoma kandi nta migabane bashyiragamo.
Ibyo mvuga ndabizi wowe ceceka. Abatutsi basigaye nabo barayoboka, barigura, barigurisha, barabebera ndetse bigitangira wagirango ni byiza. Uzi ukuntu abatutsi bakundaga Habyarimana. Uziko yagiye i Burundi abagore b’impunzi bagasasa ibikwembe mu nzira bumvako abakijije Kayibanda. Naho byahe ko ahubwo ibya nyuma byari bigiye kurusha ibya mbere kuba bibi, kuko yaraje gusohoza umugambi mubisha wo kuzamaraho icyitwa inyoko-tutsi amaze gupfa. Ariko byari bihishe byinshi birimo abana ba babandi b’abatutsi bo muri 1959 babaye nabi, bariye umwanda bamwe bake barize, abandi bashoka igisirikare cyo muri Uganda bakajya banarwanira no muri za Angola na Mozambike bitoza gutaha iwabo mu Rwanda. Bakunda kurwana cyane, kandi nabyo bifite imvano, biri mu bisekuru byabo, ari naho havuye «INKOTANYI». Abandi baracuruza ubusabusa, barashonje, bafite umujinya n’ishyaka byinshi, bamwe ababo bishwe n’inzara, barashaka gutaha iwabo mu Rwanda, ngo barye bahage, bahindure ibintu, banagire n’igihugu, ariko cyane cyane barashaka kwiganzura umuhutu wabirukanye muri 1959. Barashaka kwiganzura abahutu, ndetse bakazanihorera bikabije gahoro gahoro, bafite inzika y’inzigo. Abandi bacye cyane barashaka guca akarengane k’amoko nk’uko intego n’ingingo zabo FPR bibigaragaza. Abandi bari ku karago barimo kwinginga Imana n’ubwo babogamye ariko Imana irabyihanganira kubera imiruho n’imihati barimo, kuko bimwe mu byo basabwaga n’Imana n’ukwizera Yesu nk’Umwami wabo maze barabwiriza, barakizwa ugenzuye neza wasanga muri bose benshi bari barakijijwe bagushijwe n’intsinzi.
