42

Ni umwuka w’aba bakurambere bacu «Adamu na Eva». Ni cya cyaha cy’inkomoko kitugendamo. Kandi kigendagenda muri buri kiremwa-muntu. Ni yo mpamvu buri wese asabwa kwemera gucungurwa na Yesu Kristo kugira ngo ahabwe amaso areba ibintu neza, naho ubundi byitwa kwitana bamwana kandi bizanira impande zombi guhanwa by’intangarugero nk’uko byagendekeye abangaba. 

«8Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana. 9Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Urihe?” 

10Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.” 

11Iramubaza iti “Ninde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?” 

12Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, niwe wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.” 

13Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki? ”Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya”» (Itangiriro 3:8-13). 

Abahutu barashaka ko hemezwa jenoside ebyiri, ubwo bo bahita bemera iyo bakoreye abatutsi. Abatutsi bagashaka ko hemezwa imwe, ihita ibahindura abera deee ako kanya, igahamya abahutu jenoside bonyine. Kuko nabo bazi ko jenoside ifite imbaraga nyinshi, n’Imana irabizi na Satani arabizi. Abahutu bashaka ko buri ruhande rugira ibyaha, bakabiringaniza. Barihimbire kuko basabwa kubanza kwihana ibyaha byabo by’indengakamere. Abatutsi nabo bazi ko bera de, barihimbire kuko nabo ubwabo imitima yabo irabacira imanza, kandi urubanza rwabasatiriye rugeze ku muryango. Ndetse nibo ibihano bigiye kurangirizwaho. Mbega ishyano ritegereje izi mpande zombi! 

Ariko byose Uwiteka araje abisobanure neza kandi ntawe uzamugisha impaka cyangwa ngo yitake yitakume yibeshyera, kuko uwo nawe aba aziko nta kuri kurimo. Ngo ajye aho ashimagize imikorere y’igihe cy’abami, cyangwa ngo ashyire ibyo yemera ku Mbuga za Interineti. Abandi bahutu nabo baze bashimagize imikorere ihwitse y’igihe cya za Repubulika zombi. Ariko harimo ibice bibiri; habanze abanyenduga bashime ibyabo cyane ko barushije Gihake na Gikolonize bakabirukana, bagashyiraho Repubulika na Damokarasi, hakurikireho abakiga nabo bashime ibyabo, ko barushije Gihake na Gikolonize n’Abanyenduga, bagashyiraho Repubulika ya kabiri, n’amahoro n’ubumwe n’amajyambere. Maze haze ikindi cyiciro