427

agwa ku gasi. Ndahindurwa ubu nandika aracyari ku gasi ko mu ruzerero. Uretseko igihe cye cyo gutaha cyanageze, nawe agire atahe ye gukomeza kuzerera, ibihagije birahagije. Iri naryo ni ishyano, kuba dufite umwami hanze witwa impunzi, kandi ntabwoba bibatera aba bategeka u Rwanda ubu? Nawe akizwe amaramaze nibitaba ibyo azamara agahe gato cyane. 

Maze Habyarimana akurikirwa n’amaraso ateye ubwoba kandi yazize kudahesha Imana icyubahiro; cyose yaragitwaye yongeraho n’ibindi tutazi. Ashobora kuba yaranarushije Herodi wa wundi waguye inyo, kuko ntibigeze bamukorera Animation. N’inama imwe y’umutekano yakoresheje gusa, imukoraho, yihaye kumera nk’Imana Rurema. (Ibyakozwe n’Intumwa 12:20-23). Nabwo habura abahishurirwa, mu bambari be, na ba Musenyeri ntibarabukwa, harimo n’abari muri «COMITE CENTRAL YA MRND». Buri gihe haba hariho za Komite, Komisiyo, sinzi iyo babikura, bijya gusa, biritiranwa, nta n’umwe ukora ibye, cyeretse guhindura ururimi gusa : Igifaransa n’Icyongereza, n’amazina y’imisozi. 

Ndashaka kugusobanurira ibyo utazi : Sindikubwabo ntabarwa nka Perezida kuko Imana yari yarangije gusezerera uwitwa umuhutu ku ngoma nk’uko yari yarabigenje igihe cya Ndahindurwa Jean Baptiste, Kigeri V, isezerera umututsi. Ni nayo mpamvu Sindikubwabo yakoreraga mu kirere, ntibyamubujije ariko kugwa ku gasi ka Kongo-Zayire icyo gihe. 

Ariko ntabwo kwitwa Perezida w’u Rwanda ari umukino n’ubwo wabyiyita, wishyizeho, cyangwa bagushyizeho, upfa kwitwa utyo kakaba kakubayeho. Ukaba wicaye ku munzani utera umwaku kubera ibiba biwuriho byagiye bisimburana. Bikindi Simoni ndamukunda nkamukumbura. Nawe aho yari ari mu nkambi ahita ahimba indirimbo yahise itugeraho vuba, yari ikwiranye n’igihe bari bagezemo ati : «RWIGERE URUMPE». Nyumva bwa mbere yarandyoheye ngirango baragarutse koko, ariko ntawe nabibwiye. Yabwiraga abatutsi ko barwigeze ariko ko barubakuramo vuba (u Rwanda) kuko atari urwabo. Sindikubwabo yagombaga nawe kwigera u Rwanda, agahita arutanga. Mama we! Yarutanze nabi arusiga habi. Umenya ataranarwigeze. RWANDA WE! 

Bizimungu ntabarwa nka Perezida w’u Rwanda wemewe. Ari mu mateka gusa kuko uriya mwanya n’ubundi wari uwa Kagame, n’uko yajijishije ngo «batagira ngo». Akarongo kari karaciwe ku muhutu kandi ntacyo yari yagakora ngo yiyunge n’Imana yongere kwicara yegamye ku ntebe y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Yashyizweho n’abatutsi bashakaga kwerekana ko batarwaniriye ubututsi ahubwo ko bari mu bwiyunge ko twese twari Abanyarwanda. Ahubwo we byari n’ikizira gikabije kubera ko yari n’umushiru. Benshi ntibari bubyumve, cyangwa barabyumva babyirengagize, banakomereke ariko ntibandenganye, kandi nanjye sinabarenganya. Tworoherane