Ararushye, yatsinze ibitego byinshi birimo amakosa, none FIFA yasubije DVD inyuma muri «ralentie» ihita ibona ibitego byose yatsinze harimo amanyanga menshi, none ngo ntabwo ishobora kubyihanganira.
Harimo ama «hors jeux» menshi, aho batsindishije ibitego intoki, aho arbitre atigeze asifura amakosa kubera ubwoba na ka ruswa gatubutse, n’ibindi… Umva neza : Kagame yasimbuye Habyarimana niwe wakuyeho ibye. Bizimungu ntiyemerwa kuko abahutu bari basezerewe. Wambaza uti : ese nta muhutu uzongera kuba umutegetsi mukuru w’u Rwanda? Nkagusubiza ko Imana ariyo ibizi ko ariko kiriya gihe yari yasezerewe. Ni nayo mpamvu biriya byo kuremekanya nta kunyurwa kurimo. Iteka bavugaga ko ari agakingirizo nawe akumva ariko, kuko mu by’ukuri imbaraga zari kuri Kagame kuko niwe Imana yabonaga na n’ubu ikibona nk’umwami (ubu nandika). Arasabwa guca bugufi agashyira Yesu hejuru ariko biramukomereye. Kandi nkubwireko mu mvugo y’Imana nta Repubulika ibaho, nta Perezida ubaho, nta matora nta demokarasi, nta nyamwinshi. Ibyo byazanywe n’abazanye demokarasi, iyi nayo ku Mana ntikoreshwa hakoreshwa Tewokarasi. Imana ntigendana n’amatora.
Ntugire ibindi umpimbira, ni utabyumva ntundenganye nawe ntiwirenganye, icyo utazi urakibaza, wakibaza ukakimenya, wakimenya ukabona kugikora. Kandi ntugapfe guhubuka ni utonekara, ujye uhuhaho wihangane, ntukishyiremo abantu bose wibwirako bagutoneka, bizagera aho icyo gisebe gisyonyoke hajyeho umuti ntuzongera kuvuza induru. Ubwami bwose bwo mu Rwanda buba ku gipimo. Ndetse uhereye igihe Ijambo ry’Imana ryatangiye kugera mu Rwanda, umva neza, ni nacyo gihe Imana yatangiye kubyitaho cyane kuko ubundi twiberaga aho nta tandukaniro, twese twari mu bigirwamana gusa. Ariko wibuke buriya bubyutse bwa mbere muri za 1930 na kangahe, bwari umusogongero. Ntitwamenye ko Imana yatangiye kutubarira nk’abayizi, no kuducira amarenga y’ibiri imbere, ahubwo twakomeje kunyuranya nayo. Kuva Ivanjiri ije mu Rwanda, kuva mu baporoso b’i Gahini havuye ububyutse maze Satani akabutwiba, kuva aho aya madini yandi asesekariye, za Baptiste, Méthodiste, EAR, Ab’Umunsi wa 7, ADEPR, ntabwo nibagiwe papa wayo yose ariwe Gatulika, umenya ari nawe wabanje kugera mu Rwanda mbere. N’aho ADEPR iziye yuzuye umwuka ikanahanura, ikanerekwa, ikanarota, nayo yasamwe n’ibyasamye abandi, kuko ntawe uharenga. Kugeza aho inzaduka ziziye, abana n’abuzukuru ba bandi bo muri 1959 nabo baje bazi Imana banayikorera iyo babaga mu mahanga barayishatse kubera imiruho n’imihati irabumva baraza, kandi bari barabisengeye cyane. Baraza ngo bapimwe. Buri gahunda yose yari ku gipimo kandi byose bigenda bibona amanota makeya ndeke kuvuga zéro mudatangara mukavuga ko nkabya. Na n’ubu Imana ntiranyurwa ahubwo irushaho kurakara. Buri bwami bwose bwo mu Rwanda buba buri ku gipimo ariko ntibabizi. Niyo
