• Habyarimana yasimbuye ingoma ya Kayibanda.
• Kagame yasimbuye ingoma ya Habyarimana, nawe ugende upanga abo uzi bagiye basimbura abandi ku ntebe. Reka nze ntangire ngufashe ubyumve neza, nawe ba ureba intebe wicayeho, kandi ntuhahamuke, ba uretse.
• Mme Kagame Nyiramongi Jeannette yasimbuye Mme Agatha Kanziga Habyarimana.
Iri simburana rirakomeye ni iryo kwitondera. Ni ikoni ribi mu mateka. Nawe komeza upange, kandi utuje, ntawe uguhagaze hejuru, banza utekereze neza, ntuhubuke utabivanga, humura nta maneko uhari, Buriya Makuza Premier Minister yari yarasimbuye Mouvement, MRND, Habimana Bonaventure.
Hari umudamu umwe mu bayoboye iriya Minisiteri y’abagore twaganiriye ndamubwira nti : Erega irwaneho naho ubundi wicaye ku ntebe ya Nyirasafari na Nyiramasuhuko, n’uriho nawe yumvire aha, yisengere cyangwa yake inkunga y’amasengesho.
Ubu nkosora iki gitabo uwari ari kuri iriya ntebe ni Inyumba Aloyisia witabye Imana taliki 6/12/2012. Yari yagiye kuri uriya mwanya asimbuye umuhutukazi Mujawamariya Jeanne d’Arc, wasimbuye Nyirahabineza Valeriya, niba uyu nawe yarasimbuye Angelina Muganza, hanyuma uyu nawe akaba yarasimbuye Inyumba na none? Inyumba yasubiye kuri iriya ntebe kabiri ate? Hari ibyo mwibukiraho. Akiriho nari narasabye Imana ngo izamwihishurire, kandi imubabarire nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri kuko nari mufitiye umutwaro.
Ikintu cyitonderwa cyane ni iriya MVK yari ifitwe na Kirabo Kakira. Ubu nkosora yahawe Fidele Ndayisaba w’umusirimu. Buri wese wagiye ayobora uyu Mujyi aravumwa, asiga ibisebe mu bantu (urwibutso, inkuru mbi). Roza Kabuye bamwitiriye imidugudu babanje kuyanga baravugaaa! Baravumaaa! Yaje kugerwaho n’imanza ajya kuburana mu Bufaransa. None ubu sinzi ibye. Aheruka guteza akaduruvayo mu mujyi wa Kigali bavuga ngo turashaka Roza wacu.
Mutsindashyaka ahinduka Mutsinda-mazu. Ubu ndimo gukosora yarafunguwe, yari afungiye muri gereza nkuru ya Kigali, afunganwe kandi na Bwana Kabandana Mariko nawe wigeze kuyobora Umujyi wa Kigali. Nawe urebe abandi. Kirabo yatangiye bimeze nabi, habanje affaire ya za moto maze abapfakazi baramuhenera bavuga ngo nawe azumve azabone. None haje gusenya amazu kandi noneho bitari ukujenjeka. Twigeze kujya kumureba n’undi mudamu bari baziranye ngo yakoranye n’umugabo we, maze atubonye ati «ubu mvuye mu nama kandi kuva ejo sindasinzira», ati mugende nzabahamagara. Yakomeje kuba very busy na n’ubu ntaraduhamagara, kandi nari mfite message yari kumurwanaho. Kandi nari kumusengera maze
